Fc Barcelona yatsinzwe 4:1 Lewandowski ahusha Penaliti

October 6, 2025
by

Ikipe ya FC Barcelona yatunguwe na Fc Sevilla yayitsinze ibitego bigera kuri 4 mu mukino Lamine Yamal atagaragayemo, Lewandowski agahusha Penaliti yashyize iyo kipe mukaga.

Ikipe ya Barcelona yakomeje kugira umusaruro mubi nyuma yo gutsindwa ibitego 4-1 na FC Sevilla muri shampiyona ya Espagne ku Cyumweru tariki 05 Ukwakira 2025, mu gihe Lamine Yamal atagaragaye kubera imvune, naho Robert Lewandowski agahusha penaliti yashoboraga gukomeza gutanga icyizere cyo kwishyura.

Gutsindw ana Sevilla ni indi ntsinzwi ya kabiri yikurikiranya kuri Fc Barcelona nyuma yo gutsindwa na Paris Saint-Germain mu irushanwa rya Champions League mu cyumweru cyashize.

Ku rundi ruhande kandi , mukeba Real Madrid yo yakomeje kuba ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa La Liga, n’amanota abiri imbere ya Barcelona itari yaratsinzwe na rimwe mbere y’iyi mikino. Real Madrid yatsinze Villarreal 3-1 ku wa Gatandatu.

Nyuma y’umukino umutoza wa Fc Barcelona yakomeje abafana ndetse anasaba abakinnyi kuguma hamwe kuko bakina mu ikipe ikomeye kandi ifite abafana.

Yaize ati:”Dukina mu ikipe ikomeye kandi ifite abafana benshi bababajwe n’iyi ntsinzi. Tugomba kubyakira no kureba imbere. Icy’ingenzi ni uko tuguma hamwe nk’ikipe. Dufite ubushobozi, kandi tuzagaruka nyuma y’ikiruhuko duharanira kwegukana ibikombe byose.”

Ku ruhande rwa Sevilla , yari itaratsinda Barcelona muri La Liga mu myaka 10 ishize. Ni ikipe yigaragaje cyane muri uwo mukino cyane ishaka gukuraho ako gahigo dore ko byahuriranye nuko bamwe mu bakinnyi ba Fc Barcelona barimo na Lamine  Yamal wari yagiriye imvune yo mu rubavu mu mukino wa PSG atakinnye dore ko biteganyijwe ko ashobora kumara hagati y’ibyumweru 2 na 3 adakina.

Ku munota wa 74, Alejandro Balde yaboneye Barcelona penaliti, ariko Lewandowski ayitera hanze inyuma yo gutindiganya inshuro ebyiri areba uko Odysseas Vlachodimos, umunyezamu wa Sevilla, yimukiye aho yari yerekeje umupira.

Isaac Romelo wa Fc Sevilla yabaye intwari yayo muri uwo mukino kuko yakoze iyo bwabaga ngo abashe gufasha ikipe ye gutahana amanota atatu yarotaga kuzakura kuri FC Barcelona ikaba iciye agahigo.

Ku munota wa 13, Ronaldo Araujo yamukiniye nabi, bituma Alexis Sanchez, wahoze muri Barcelona, atsinda penaliti ya mbere. Romero yongeye gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 36 nyuma yo kwambura umupira Jules Koundé wari umaze igihe ari kwitwara neza muri Fc Barcelona.

Umukinnyi Marcus Rashford yatsindiye Barcelona igitego kimwe mbere gato y’igice cya mbere ku munota wa 45’ w’umukino, akaba yagitsinze akoresheje umupira yahawe na Pedri, akaba ari cyo gitego cye cya mbere muri La Liga kuva muri Nzeri yagera muri Fc Barcelona nk’intizanyo.

Nyuma y’uko Lewandowski ahushije penaliti, Jose Angel Carmona yatsindiye Sevilla igitego cya gatatu ku munota wa 89 ku ishoti rikomeye ryambutse ku munyezamu Wojciech Szczesny, naho Akor Adams yongeraho icya kane mu minota y’inyongera

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Nyuma yo kubyara Rihanna yagaragaye mu ruhame n’umugabo we

Next Story

Abakundana : Dore ibintu wakora umukunzi wawe agahora agukumbura

Latest from Imikino

Go toTop