Mugisha Gilbert wa APR FC yakoze ubukwe

October 5, 2025
1 min read

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, na APR FC yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Mpinganzima Josephine.

Ni mu birori byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025 aho Mugisha Gilbert yasabye anakwa Mpinganzima Josephine usanzwe uba muri Canada.

Gusaba, gukwa no kwiyakira byabereye kuri Romantic Garden mu Mujyi wa Kigali naho gusezerana imbere y’Imana bibera muri Romantic Church.

Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’uko muri Nzeri 2024 ari bwo Mugisha Gilbert yatereye ivi Mpinganzima, mu Ukwakira 2024 bagahita basezerana imbere y’amategeko.

Kubera ubu bukwe ntabwo uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande yigeze ajyana na APR FC gukina na Pyramids FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

Mugisha Gilbert ntabwo afite umwanya wo kujya mu kwezi kwa buki dore ko agiye guhita ajya mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, utegura umukino wa Benin na Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umuhungu wa Tina Turner yapfuye ku myaka 67 y’amavuko

Next Story

Menya impamvu telefone yawe ifite akobo gato iruhande rw’aho winjirizamo umuriro

Latest from Imyidagaduro

Go toTop