Umunyeshuri wigaga muri Kaminuza ya Hanika Anglican Integrated Polytechnic (Coste) yasanzwe yapfuye amanitse mu mugozi, bikekwa ko yiyahuye.
Nyakwigendera witwaga James, wari mu kigero cy’imyaka 22, akomoka mu Karere ka Rubavu. Yari acumbitse mu Mudugudu wa Mugonzi, Umurenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza, aho yabaga mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro, abisangiye na mugenzi we.
Mugenzi we yabwiye inzego z’ubuyobozi ko mu gicuku, ahagana saa cyenda z’ijoro (03h00 a.m), yabyutse agiye kunywa amazi avugana na nyakwigendera, ariko nyuma yaho ahita asinzira atamenye ibyakurikiyeho.
Mu gitondo cyo ku wa 5 Ukwakira 2025, nyir’igipangu nyakwigendera yabagamo yabyutse ajya mu bwogero (douche) bwegereye ubwiherero, asanga nyakwigendera amanitse mu mugozi yapfuye. Yahise abimenyesha abandi batuye hafi ndetse n’inzego z’umutekano.
Uwahaye amakuru ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru yavuze ko inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’akarere kugera ku isibo, hamwe n’inzego z’umutekano, bahise berekeza aho ibyago byabereye.
Bivugwa ko nyakwigendera yasize inyandiko (urupapuro) irimo amagambo agira ati: “Umuntu ashobora gukora akantu gato kakavamo ikintu kinini.”
Amakuru atangwa n’uwabanaga na nyakwigendera agaragaza ko yari amaze iminsi afata imiti, bikekwa ko ashobora kuba yararwaraga indwara y’agahinda gakabije (depression), kimwe mu bishobora kuba byamuteye kwiyahura.
James yigaga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza, kandi abamwigana ndetse n’abaturanyi be bose bageze ahabereye ibyago, benshi batungurwa no kumva ko ashobora kuba yiyahuye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yatangaje ko Polisi na RIB bahise bajya ahabereye ibyago, kandi ko inzego z’ubuyobozi zahamagaje abo mu muryango we kugira ngo bahagere.
