Regina Muthoni wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo iyo yise ‘Yesu Ulishinda’ rukomeje kubabaza abatari bake by’umwihariko abakundaga indirimbo ze.
Kugeza ubu Abanya-Kenya, bari mu marima n’igihombo gikomeye cyatewe n’urupfu rwa Regina waririmbye indirimbo zirimo Yesu Ulishinda na Ngai Nimwaro ndetse n’izindi zagiye zifasha abatari bake bakakira agakiza.
Regina Muthoni wapfuye ku wa 02 Ukwakira 2025,aguye iwe mu rugo ahitwa Githurai muri Kenya, yasigiye intima abakunzi be n’abaramyi bagenzi be muri rusange ndetse n’abasanzwe bazi indirimbo yaririmbye.

Regina Muthoni, yizihiye benshi mu buhanzi bwe, abatera gukunda ubuhanzi. Yaririmbaga indirimbo zigaragaza ubutsinzi no gukunda Imana byanatumye ahabwa umwanya ukomeye muri ‘Gospel’ muri Kenya. Abo baririmbanaga bamwibuka nk’umuhanzi wabikoraga abikuye ku mutima kandi akitanga cyane.
Regina Muthini , yasanzwe mu rugo rwe ruherereye i Githurai n’inshuti ye yari yamusuye , ihageze isanga yarebye cyane atarino kugira icyo akora cyangwa ngo avuge. Yamujyanye kwa muganga baraganira arataha ariko agarutse kumureba asanga akiryamye kwa muganga.
Iyo nshuti ye yagize ati:”Ubwo namukoragaho, numvise umubiri we ukonje cyane.
Urupfu rwa Muthoni, rwatumye benshi babihirwa n’ubuzima by’umwihariko nyuma yo kubona ikiganiro yagiranye n’umukozi w’Imana Pasiteri Lilly Young, bagiye baganira cyane ku kwizera kwe.
Ubwo butumwa bugaragaza uburyo baganiraga cyane umwe asaba undi niba azamusura undi na we akamusubiza ko azaza ndetse amubwira ko yishimira ko bazasangira amafunguro.
Abakunzi be bagaragaza ko indirimbo ze , zihora zibibutsa ko ubutsinzi buva ku Mana. Umwe yagize ati:’Uruhukire mu mahoro kandi ntabwo tuzakwibagirwa kuko indirimbo zawe zihora zitwibutsa ko ubutsinzi buva ku Mana”.
Abahanzi batandukanye muri Kenya barimo Waithaka, bifatanyije n’umuryango wa Regina Muthoni mu kababaro ko kubura umuntu w’ingenzi.