Musanze: Umusore na nyina bafatanywe udupfunyika 2.520 tw’urumogi

October 5, 2025
by

Biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturanyi umusore na nyina bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza nyuma yo gufatanwa udupfunyika 2.520 tw’urumogi mu nzu batuyemo.

Abo bombi bafatanywe urwo rumogi mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira 2025, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturanyi babo. Aba bombi bakekwaho kuba mu bakwirakwiza urumogi hirya no hino mu gihugu, aho bafashwe mu bikorwa bya Polisi bigamije kurwanya ibiyobyabwenge.

Umwe mu baturanyi babo yavuze ko bari basanzwe babakeka, ati:“Aba bantu, umwana na nyina, ni bo birirwa basinda, rimwe na rimwe nyina akarwana, umusore na we bigaragara ko yasinze. Twari dusanzwe tubakeka ariko noneho barafashwe, dushimiye Polisi y’u Rwanda.”

Undi mubyeyi wo mu gace baherereyemo yagaragaje agahinda ke ku buryo mugenzi we yatoje umwana we kwishora mu biyobyabwenge. Yagize ati: “Birababaje kubona umubyeyi aho gutoza umwana we umwuga uzamuteza imbere amushora mu biyobyabwenge. Ibi biganisha habi urubyiruko n’Igihugu muri rusange. Ndasaba ababyeyi gutoza abana umuco mwiza wo kwirinda ibiyobyabwenge kandi natwe tuzakomeza gutanga amakuru.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru yatumye abo bantu bafatwa. Yagize ati: “Abaturage ni bo bafatanyabikorwa b’ibanze mu mutekano, aho baduha amakuru adufasha gukumira no kurwanya ibyaha; ni muri urwo rwego aba bantu bafashwemo.”

Yakomeje avuga ko abaturage benshi bamaze gusobanukirwa n’ububi bw’ibiyobyabwenge, ari na yo mpamvu batazuyaza mu gutanga amakuru ku gihe. Ati:“By’umwihariko ibiyobyabwenge ni intandaro y’ibindi byaha ndetse bikangiza cyane urubyiruko. Turasaba buri wese kubitangaho amakuru kugira ngo abagira uruhare mu kubitunda, kubicuruza no kubikoresha bafatwe.”

Yongeyeho ko abishora mu gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge bakwiye kumenya ko amayeri bakoresha yose yatahuwe, bityo bagirwa inama yo kubireka kuko batazatinda gufatwa bakabihanirwa.

Urumogi rubarirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho ubihamijwe n’urukiko ashobora guhabwa igihano cy’igifungo kigera no kuri burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Agaciro ka Bitcoin katumbagiye, imwe ihagaze 181,997,672 Rwf

Next Story

Ibyo wamenya ku rupfu rw’umuramyi Regina Muthoni

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop