Umugore yitabye telefone avuye mu bwogero ahita apfa

October 5, 2025
by

Umugore w’abana batatu yavuye mu bwogero yegera telefone ye yari icometse ku muriro w’amashanyarazi yari ihamagawe n’umugabo we ayitabye ahita apfa.

Nk’uko byakomeje gutangazwa n’ibinyamakuru bikomeye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyakwigendera yahuye n’icyo kibazo ubwo yari avuye mu bwogero agasanga umugabo we ari kumuhamagara kuri Telefone yari icometse kuyikoraho agiye kwitaba agahita afatwa n’amashanyarazi.

Uwo mugore yitwa Ann-Marie O’Gorman akaba Ayari afite imyaka 46 y’amavuko , nyuma yo gupfa umugabo we yasanze umurambo mu nzu yabo aho yari ari kogera bivugwa ko yamaze gufata telefone ari koga , amashanyarazi agahura n’amazi agahita afatwa nk’uko byatangajwe na Irish Mirror na Irish Independent.

Nk’uko byatangajwe n’urukiko ngo umugabo wa nyakwigendera witwa Joe O’Gorman yavuye mu rugo atwaye umwana wabo w’umukobwa mu masaha ya Saa 6:40’ z’Umugoroba bagiye mu kabyiniro, aza kuvugana n’umugore we kuri Telefone amubwira ko arataha saa 7:58’. Urukiko rwavuze ko mu makuru rwahawe na Joe O’Gorman ari uko umugore we bavugana ashobora kuba yari mu bwogero.

Nyuma yo gutaha ageze mu rugo ngo Joe O’Gorman yagiye kureba umugore we ngo amubwire uko umwana wabo ameze asanga ntabwo ari kureba kandi ari hasi na Telefone ye yo mu bwoko bwa iPhone icometse kandi yarengewe n’amazi.

Mu mukura muri ayo mazi, Joe O’Gorman yasanze umugore we yakubiswe n’umuriro w’amashanyarazi ahita abwira uwo mukobwa we kujya guhamagara Ambulance ngo bamujyane kwa muganga.

Ann Marie yari asanzwe arwaye indwara yo kuva amaraso mu mubiri we arwaye n’indwara y’amaso gusa ngo yari akomeye afite ubuzima bwiza kuko yiyitagaho cyane kuburyo umuryango we utekereza ko atari yo yamurwaje.

Umuhanga mu by’amashanyarazi, Paul Collins, yavuze ko bishoboka ko telefone yaguye mu mazi, maze Ann-Marie mu kugerageza kuyifata, ibiganza bye bigahura n’amazi n’umuriro bikagera mu mubiri wose, agahita afatwa n’amashanyarazi.

Collins , yabujije abantu kujya bashyira telefone zabo hafi y’amazi ndetse no kutajya bambarira ahantu hari amazi na telefone cyangwa intsinga z’amashanyarazi kuko bishobora gutera impanuka mu buryo bwihuse.

Ibimenyetso byo kwa muganga , byagaragaje ko uburwayi yari afite ntaho buhuriye n’urupfu rwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Paris Jackson na Janet Jackson bahurira mu birori bya Fashion Week

Next Story

IBITEKEREZO ! Ese ni ngombwa ko umugabo ushaka kumenya ko umwana ari uwe abisabira umugore uburenganzira ?

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop