Perezida w’Uburusiya yaburiye Amerika avuga ko iramutse yohereje Misile muri Ukraine, bahita bacana umubano kandi igakaza intambara ngo na cyane ko ingabo zayo ziryamiye amajanja.
Vladimir Putin W’Uburusiya avuga ko Amerika iramutse ihaye Ukraine Misile z’intambara , yaba ari intangiriro yo gushyamirana ku bihugu byombi , ndetse agahita anatangira kwataka Ukraine kuko ngo ingabo ze n’ubwo zisa n’izituje ariko ziteguye ko isaha n’isaha zagaba ibitero.
Vladimir Putin yagaragaje ko n’ubwo izo Misile zaterwa zishobora gutera igihombo Igihugu cye ariko ngo akaba yiteguye guhangana nazo mu buryo bwose.
Yagize ati:”Amerika iramutse ihaye Ukraine Misile, ntabwo byazahindura ukuntu ibintu bimeze ku rugamba”.
Ubwo yabazwaga ku magambo ya Perezida wa Amerika, Donald Trump, wavuze ko u Burusiya ari “Tiger Paper” kubera ko butabashije gutsinda Igihugu gito nka Ukraine mu gihe cy’imyaka irenga itatu n’igice bamaze mu ntambara, Putin yasubije ko u Burusiya butarwana na Ukraine yonyine, ahubwo ko burwana n’Umuryango wa NATO wose.
Mu magambo ye yagize ati:”Turwana n’umuryango wose wa NATO ariko turacyakomeza imbere kandi twiyumva dufite icyizere. Nonese niba turi’Tiger Paper’, NATO ni iki? Nimugende muyirwanye rero”.
Putin yashimye cyane Trump kubera uruhare rwe mu biganiro byo gushaka amahoro muri Ukraine, avuga ko inama bagiranye muri Kanama i Alaska yagize umusaruro itanga kandi ko yumvise yisanzuye mu biganiro na Trump.
Putin yongeyeho ko yiteguye kongera amasezerano ya nyuma asigaye ku ntwaro za kirimbuzi hagati y’Amerika n’u Burusiya azwi nka ‘New Start’.
Aya masezerano ya New Start yo muri 2010 agena ko buri Gihugu kidashobora kugira intwaro za kirimbuzi zirenga 1,550 ndetse n’indege cyangwa Misile zishobora kurasa izo ntwaro zirenga 700. Putin yagize ati:”Niba bo batayakeneye, natwe ntituyakeneye. Ariko twizeye ubwirinzi bwacu”.
Perezida Putin , yaburiye Ibihugu bifasha Ukraine n’ibikomeje gufata amato y’Uburusiya atwara Petrole abyita ubujura buciye mu nyanja kandi ko batazibyihanganira. Yanenze Emmanuel Macron, Perezida w’u Bufaransa, nyuma y’uko Igihugu cye cyafashe ubwato bwari butwaye peteroli bukekwaho kuba ari ubw’u Burusiya. Yavuze ko Macron ashaka gusa guhunga ibibazo biri imbere mu gihugu, ndetse amugereranya na Napoleon.