Uko byagenze ngo umugore wabyaye umwana amwite UCI

October 4, 2025
by

Umugore wabyaye umwana akamwita UCI yagaragaje uko byagenze kugira ngo afate uwo mwanzuro usa n’aho ukomeye wo kwita umwana we w’umukobwa Ange UCI.

Kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare itegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi (UCI).

Byari ibirori byashimishije abatuye umujyi n’abashyitsi batandukanye, benshi bakurikiranye iri rushanwa kuva ritangira kugeza rirangiye.

Ku bagorwaga no kuvuga izina rirerire ry’iri rushanwa, nka Abimpaye Gentille, kuryita “UCI” byari bihagije, hanyuma bagakomeza kuryoherwa n’umukino wari wahindutse ibirori mu mihanda y’i Kigali yasaga neza.

Tariki ya 27 Nzeri habaye isiganwa ry’abakobwa batarengeje imyaka 19 n’iry’abagore babigize umwuga. Uwo munsi, Abimpaye wari ukuriwe yari yagiye kurikurikiranira aho ryasorezwaga ku Kimihurura, kuri Kigali Convention Centre.

Mu masaha ya saa saba z’amanywa, igise cyamufashe maze yoherezwa n’Imbangukiragutabara mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Abimpaye yavuze ko n’ubwo nta mituweli cyangwa ibikoresho yari afite, yahawe ubufasha bwose bukenewe, akabyazwa umwana w’umukobwa saa tanu z’ijoro. Yavuze ko n’imyambaro n’ibiryo yari abuze yabibonye aho ku bitaro, agashimira abaganga uburyo bamwitayeho batitaye ku cyari kibuze.

Iri siganwa, ryabereye bwa mbere mu Rwanda no muri Afurika, ryari ryashimishije Abanyarwanda benshi. Ku ruhande rwa Abimpaye, byari akarusho kuko yahise abyarira umwana mu gihe cy’irushanwa.

Kubera uburyo byabaye igihamya gikomeye kuri we, yafashe icyemezo cyo kwita umwana we “Ange UCI Noella” nk’urwibutso rw’igihe cy’amateka ritazibagirana. Yavuze ko igise cyamufashe ubwo yafanaga umukinnyi wa nyuma aje asoza, akazamura amaboko nk’abandi bafana, ariko akumva imbaraga zimushizemo agana ku bitaro.

Umugabo we, Ntarwimo Ildephonse, yashimiye ubuyobozi bw’ibitaro bya Kacyiru uburyo bwafashije umugore we mu gihe cyari gikomeye, ashimangira ko serivisi nziza nk’izo zituruka ku buyobozi bwiza bw’igihugu.

Nyuma y’ibi byabaye, Abimpaye yibukije ababyeyi bakuriwe ko bakwiye guhora biteguye, kugira ngo igihe cyose igise cyabatungura batagwa mu makosa yo kuba batitwaje ibikoresho by’ibanze byabafasha mu gihe cy’ubutabazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Butera Knowless yatunguwe na Sherrie Silver n’abana afasha

Next Story

Hamas yemeye kurekura imbohe z’abaturage ba Israel

Latest from Imikino

Go toTop