Nyuma yo kotswa igitutu The Ben na Pamella bakubise hasi igiciro cyo kureba bukwe bwabo

October 3, 2025
by

Umuhanzi Mugisha Benjamin na Miss Uwicyeza Pamella bakubise hasi ibiciro byo kureba ubukwe bwabo kuri Website yabo aho byavuye kubihumbi 50 bikajya ku 10.

 

Mu minsi yatambutse nibwo byabaye induru kumbuga nkoranyambaga abantu binubira uburyo The Ben yurije igiciro cy’ubukwe bwe bamwe bamushinja ubukene abandi bavuga ko ari ukugira ngo hatazagira ubasha kubureba.

 

Ibyo kuriza ibiciro kwa Then n’umugore we ntabwo abantu babyishimiye na cyane ko ngo ubu bukwe bwabo buzabera muri Convention Center tariki 23 Ukuboza 2023.Uretse ababyise gukena no gucuruza ubukwe , abandi bavuze ko The Ben ashaka amafaranga yo gusohora indirimbo dore ko aherutse gutanga amahitamo kubafana be ariko bikaba ibyibura indirimbo bagategereza bagaheba.

 

 

Kuri ubu rero usuye uru rubuga rwabo Rwa Thebenandpamella.com, usanga igiciro cyaganyutse kuva ku bihumbi 50 kugera ku 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

 

The Ben na Pamella bazakora imihango yo gusaba no gukwa tariki 15 Ukuboza 2023 naho tariki 23 Ukuboza 2023.The Ben na Pamella ni bamwe mu bagize ibihe byiza byo guteretana hagati yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Abasore : Dore uburyo umusore ugira isoni yakoresha akabasha kwegera umukobwa

Next Story

NDASHAKA UMUKUNZI ! Ndi umugore mfite abana babiri bakuru umwe yiga muri Segonderi ariko natandukanye n’umugabo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop