Celine Dion uherutse gusohokana n’abahungu be yatewe ishavu n’urupfu rw’umubyinnyi we wapfuye

October 3, 2025
1 min read

Celine Dion wamamaye mu ndirimbo zitandukanye yatangaje ko ababajwe cyane n’urupfu rwa Jean Christophe Dasse bagiranye ibihe byiza by’umwihariko mu bitaramo yari yarise ‘A New Day’ Muri Las Vegas.

 

Abinyujije ku kumbuga nkoranyambaga ze [ Instagram ] , Celine Dion, yavuze ko atewe agahinda cyane n’urupfu rw’uyuugabo wamubaye hafi cyane muri muzika ye na cyane ko yari umwe mu babyinnyi be.

 

Mu magambo ye uyu mugore nawe usumbirijwe cyane n’indwara yaburiwe urukingo yagize ati:” Mbabajwe cyane no kumva inkuru y’urupfu rwa Jean Christophe Dasse. Twese twari tumuzi nka Titof, yari umubyinnyi udasanzwe kandi sinzibagirwa uburyo twasangiye urubyiniro mu myaka itanu ishize mu bitaramo bya ‘A New Day’.

 

Buri joro yatuzaniraga umunezero n’urumuri akanadutera imbaraga.Ndihanganisha umuryango we n’inshuti ze n’abamukundaga.Warakoze cyane Titof. Ndagukunda”. Celine xx.

 

Uyu mugore uherutse gusohokana n’abasore be ku nshuro ya Mbere akagaragara muruhame kuva yaremba, yatangaje aya magambo bituma benshi bibaza aho ubuzima bwe buhagaze.

https://www.instagram.com/p/CzY-sRpOSrK/?igshid=MzRlODBiNWFlZA==

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ku bakundana gusa ! Dore amagambo meza ukwiye kubwira umukunzi wawe mu gitondo abyutse

Next Story

Abakobwa gusa: Niba umusore mukundana akora ibi bintu menya ko ari umubeshyi ubifitemo uburambe

Latest from Uncategorized

Go toTop