Yashatse gukora udukoryo mu mibonano mpuzabitsina umugore abigwamo

October 3, 2025
by

Abantu bagize agahinda gakomeye nyuma yo kumenya inkuru y’umugore waguye mu mibonano mpuzabitsina kubera uwo bagateranaga.

 

Aba bombi ngo bari baryamaniye mu nzu zicumbikira abantu zizwi nka ‘Lodge’ nk’uko Thechoice babitangaje.Nyuma y’uru rupfu rw’uyu mugore abantu bacitse ururondogoro baravuga , bibaza uburyo byagenze kugira ngo umugore apfe batera akabariro.

 

Iri shyano ryabereye ahitwa Temideri mu gihugu cya Nigeria.Amakuru avuga ko uyu mugabo wari wanyoye imiti yongera imbaraga mu gihe cyo gutera akabariro ngo asanzwe akora akazi ko kogosha.Ibi bikavugwa ko yari yabikoze kugira ngo yemeze uwo mugore bari bari kumwe.

 

Amakuru yemeza ko impamvu yo gupfa kwa nyakwigendera ari umunaniro ngo na cyane ko uwo mugabo yari yakoresheje imbaraga nyinshi cyane.

 

Umuyobozi wa Police yo muri aka Gace amahano yabereyemo , yavuze koi bi byabaye koko , gusa ashimangira ko uwo mugabo yamaze gutabwa muri yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Junior Rumaga na Bahali Ruth bashyize hanze igisigo bise ‘RUDAHINYUKA’ cyuje inganzo y’urukundo rwo mu mashuri

Next Story

Dore ibintu abakobwa baba bashaka mu rukundo ariko abasore bakaba batabizi

Latest from Uncategorized

Go toTop