Umukobwa wa Pasiteri Ezra Mpyisi yanyomoje amakuru yavugaga ko yapfuye

14/12/2023 12:16

Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023 nibwo hatangiye kumvikana amakuru yavugaga ko umukozi w’Imana Pasiteri Ezra Mpyisi yapfuye.

Amakuru yatangajwe na Shene ya YouTube yavugaga ko uyu mugabo yapfuye ndetse itangirira ku mateka bigaragaza ko bari bari kumubika nk’uwapfuye.

Nyuma y’aya makuru atizewe na benshi ku ikubitiro, umukobwa we Diana Mpyisi anyuze kuri X yatangaje ko ibyavuzwe ari ibihuha agaragaza ko Pasiteri Ezra Mpyisi ameze neza kandi ko ari muzima.

Mu magambo ye yagize ati:” Ikimwaro kuri Shene za YouTube z’imbere mu gihugu zatangaje amakuru atariyo kuri Pasiteri Mpyisi. Ni muzima , ameze neza, mu buntu bw’Imana”.

Benshi basabye ko ibi bihuha bihagarikwa nyuma y’aho byatangiriye gukwirakwizwa.Uwitwa Nsanga Sylvie anyuze ahatangirwa ibitekerezo k’ubutumwa mwa Diana, yagize ati:” Turamukunda ,tunamusengera ngo Imana ikomeze kumurinda.

“Hagakwiye kugira igikorwa hagahagarikwa ibihuha nk’ibi. Ni gute umuntu yakora ibintu nk’ibi ategereye umuryango kugira ngo abone amakuru yanyayo ?”.

Junior Rumaga nawe yunzemo ati:” Ikimwaro kuri bo”.

 

Previous Story

Afurika y’Epfo : Diamond Platinumz na Zari Hassan bajyanye abana guhuha iby’iminsi mikuru

Next Story

Drake yasubiye mu rukundo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop