Papa Francis yahishuye aho yifuza kuzashyingurwa napfa

14/12/2023 07:50

Umukuru wa Kiliziya Gatulika ku Isi Papa Francis yavuze ko yifuza kuzashyingurwa i Roma , Basilica ya St Mary.Francis yanze kuzashyingurwa i Vatican ahashyinguwe abandi ba papa.

Papa Francis wujuje imyaka 87 ku munsi wo ku cyumweru yatangaje ko adateganya kuva ku mwanya we keretse ngo ubuzima bwe bumubereye inzitizi.

Yatangaje ko umwaka utaha agomba kuzasura Igihugu cy’Ububiligi , akajya Muri Polynesia no mu gihugu cye cya Argentine.Papa Francis wagombaga gukorera ingendo i Dubai, yarazisubitse kubera ikibazo cy’uburwayi bwa Bronchitis.

Nk’uko byatangajwe na Papa Benedict XVI muri 2013 , ngo nawe aramutse yeguye ku mwanya we, yatura hanze ya Vatican akaba ariho akomereza ubuzima .

Papa Francis ati:” Ni umuhamagaro wanjye, ndashaka gushyingurwa i Roma hafi ya Basilica kandi harateguwe”.Mu kwezi kwa Kamena, yashyizwe mu Bitaro kugira ngo avurwe indwara zo munda ndetse kugeza ubu agendera mu kagare kubera ikibazo cy’amavi.

Previous Story

Abakobwa : Niba ushaka kubaho wishimye uzirinde umukunzi ukora ibi bintu

Next Story

Shaddyboo warwaje abagabo ibikanu ari kubyina avamo ?

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop