Miss Uwase Muyango akomeje gusengera umugabo we Kimenyi Yves wavunikiye mu kibuga

October 3, 2025
1 min read

Kimenyi Yves umunyezamu wa As Kigali wa vunikiye mu mukino wabahuje na Musanze FC iza no kubatsinda igitego kimwe kubusa, akomeje gusengerwa n’umugore we cyane.

 

Nyuma yo kuvunika benshi mu Banyarwanda bagaragaje ko bababajwe cyane n’imvune yagize ndetse baranamusura.Ku ikubitiro Sugira Ernest rutahizamu Abanyarwanda batazibagirwa muri Guma mu rugo , yaramusuye nk’uko byagaragajwe n’ifoto yakwirakwijwe kumbuga nkoranyambaga.

 

Ku munsi Kimenyi Yves ajyanwa kwa muganga, umugore nibwo yatangiye kwifatanya nawe , amubwira ko amukunda cyane ndetse ko bari kumwe mu byo ari kunyuramo byose.

 

Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2023 , anyuze kumbuga nkoranyambaga ze [ Instagram ] , Muyango yagize ati:” Ntabwo nari niteguye ibi byose , ariko nkwifurije ibyuzuyemo urukundo gusa ndetse n’ubufasha ukeneye kugira ngo umere neza mu gihe cya vuba papa dukunda”.
.

Ubu butumwa bwakoze benshi ku mutima ndetse bagaragaza ko bishimiye uburyo Muyango akomeje kwita no gusengera umugabo we Kimenyi Yves.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

China : Umwana w’umukobwa w’imyaka 3 yatabawe nyuma y’uko inkende zimushimuse arikumwe n’ababyeyi be mu mashamba

Next Story

Umuhanzi Mbosso yagiye kurubyiniro mu myambarire yatunguye abantu benshi

Latest from Uncategorized

Go toTop