Inkuru ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga ni inkuru y’uyu mugore wo mu gihugu cya Kenya wakoraga mu rugo rwo kwa Pasiteri ariko Pasiteri bakajya baryamana umugore we adahari nyuma akamuha amafaranga yo kumucececyesha.
Nkuko uyu mugore yabyivugiye, yavuze ko yakuze nabi mu bucyene ndetse ko atigeze yiga amashuri ngo ayarangize kubera kubura amafaranga y’ishuri, ibyo nibyo byatumye uyu mugore ajya gukora akazi ko mu rugo Aribwo yisanze akora kwa Pasiteri mu mujyi wa Nairobi.
Yakomeje avuga ko yahakoze umwaka umwe wose nta kibazo ahura nacyo. Umugore wa Pasiteri ngo yari umucuruzi ndetse yakoraga akazi buri munsi akagenda mu gitondo akongera agataha mu masaha y’umugoroba bwije cyane.
Gusa ngo mu mwaka we wa kabiri Ari mu kazi yatangiye guhura n’imbogamizi kuko ngo Pasiteri yatangiye kujya amukorakora ashaka ko baryamana.Ndetse ngo byatangiye kujya biba, umugore we yajya mu kazi agahita amujyana mu buriri bakaryamana.
Gusa ngo uyu mugabo yamuhaga amafaranga ngo aceceke akayafata kuko yari umucyene ndetse n’umuryango we ucyennye rero ayo mafaranga ngo yabaga ayacyeneye.
Byaje kurangira uyu mu Pasiteri amuteye inda maze biba ngombwa ko yimukira ahandi ariko ngo n’ubundi uyu mugabo yakomeje kujya aza kumureba ngo bongere baryamane ariko amuha amafaranga yo kumufasha. Icyakora ngo inshuti zuyu mugure zaje gukanga Pasiteri ntiyagaruka kuryamana nuwo mukobwa.
Kuri ubu uyu mukobwa abayeho adahohoterwa ngo nuko Ari umucyene. Burya mu buzima hari ubwo umuntu bamufatirana kubera ubucyene.
Birakwiye ko abakobwa by’umwihariko abakora mu rugo biyubaha , bakamenya agaciro kabo, bakamenya guhakanira ababakoresha baba bashaka kubafata kungufu.