Minisitiri w’urubyiruko yasabye Bruce Melodie na The Ben gutegura igitaramo cyabo bombi akebura abakomeje kubahanganisha muri muzika

October 3, 2025
1 min read

Minisitiri w’urubyiruko DR Utumatwishima  Abdallah , yasabye abanyamakuru kurekera guhanganisha Bruce na Ben, avuga ko aribo beza umuziki Nyarwanda ufite.Gusa abasaba gutegura igitaramo cyabo bombi.

 

 

Nyuma y’ibihembo bya Trace Awards , Dr.Utumatwishima Abdalla , yagaragaje ko guhanganisha aba bahanzi bombi ari amakosa , kuko ari bo bahanzi beza umuziki Nyarwanda ufite.Mu magambo ye yagize ati:”Nubwo bishobora kuba byazamura  #vibes za weekend nyuma ya #TraceAwardsRwanda2023 : -Guhanganisha Ben na Melodie, si sawa. -Spaces na za Youtube zizana urwango ni  bibi. ❤️Aba basani bombi ni mu beza cyane u #Rwanda rufite. ✍ Ahubwo badupangire  #2 Men show vuba aha. #RwoT”.

 

 

The Ben na Bruce Melodie ni bamwe mu bahanzi baririmbye mu gitaramo cya Trace Awards, aho Bruce Melodie , yaririmbye indirimbo yafatanyije na Shaggy ,mu gihe The Ben yaririmbanye na SIMBA indirimbo ‘WHY’.The Ben ntabwo yigeze agira icyo avuga ko ku ihanganishwa rye na Bruce Melodie , mu gihe Bruce we yavuze ko babahuje yamuha isomo rya muzika ariko yemeza ko ari mukuru we ndetse ko amwubaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Zari Hassan n’umugabo we Shakib Lutaaya na Diamond Platnumz n’abana be yabyaranye na Zari bagiranye ibihe byiza

Next Story

Indirimbo ya Bruce Melodie na Shaggy imeze nk’iya Tom Close na Sean Kingston barababeshya ngo bakoranye

Latest from Uncategorized

Go toTop