Urukundo rwababanye ubuki ! Shakib Lutaaya n’umugore we wa Kabiri Zari Hassan baryohewe n’urukundo mu kiyaga bonyine

October 3, 2025
1 min read

Shakib Lutaaya umugabo wa Zari Hassan byemewe n’amategeko , yashyize kukarubanda amafoto n’amashusho ari kumwe n’umugore we baherutse kwambikana impeta.

 

 

Uyu mugabo abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze [Instagram], yagize ati:”Them Them , we gonna Survive”.Aya ni amwe mu magambo ashobora kuba yavuze ashaka kwishongora kuri bamwe , bagiye batera imijugujugu urukundo rwabo kugeza bakoze ubukwe.

 

Shakib Kutaaya na Zari Hassan bakoze ubukwe tariki 03 Ukwakira 2023, gusa babukora mu ibanga rikomeye cyane ndetse kugeza ubu n’amashusho aboneye y’ubukwe bwabo yari yajya hanze uretse ayashyizwe hanze n’ikinyamakuru cyo muri Uganda ari nayo akiri kumbuga z’abantu batandukanye ahantu hose.

 

 

Bamwe mu bakurikirana Shakib , bamuteye ingabo mu bitugu bamwifuriza urugo rwiza n’umugore we.Uwitwa Stiven Ssentenza ati:”Amahirwe masa muvandimwe”. Ukhti ati:”Muryoherwe mpaka”. N’abandi bagize icyo bavuga gusa ubwo twari turi gukora iyi nkuru , Zari Hassan ntabwo yari aragira icyo abivugaho.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umuhanzikazi Ariel Wayz na Kwizera Bosco wamamaye nka Juno Kizigenza basubitse ibitaramo bagombaga gukorera i Mahanga

Next Story

Kuva muri 2008 numvaga nzaba Miss Rwanda ! Miss Mwiseneza Josiane yahishuye ko yahoraga arota kuzaba Miss

Latest from Uncategorized

Go toTop