Izina Antoinette , twarisabwe n’umukunzi wacu akaba ariyo mpamvu muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ubusobanuro bwaryo n’imiterere , imico n’inkomoko yaryo.
Ubusanzwe izina Antoinette risobanura umuntu cyangwa ikintu gikwiriye kubahwa.Antoinette ni umuntu uba waramaze kwemeza cyangwa kugaragaza ko akwiriye guhabwa icyubahiro [Gushimirwa – Kubahwa].
Inkoranyambagambo ya Collins, isobanura ko , iri zina risobanura nanone kwemererwa ikintu haba mu buryo bwa Leta cyangwa uburyo busanzwe ariko ukaba ugaragara nk’uwemerewe icyo ukeneye mu buryo buziguye.
Izina Antoinette , ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rikaba rikomoka ku rurimi rw’Igifaransa.Ikinyamakuru Thebump, kivuga ko mu gihe wizerera mu izuba, ukwezi ,… cyangwa ukaba utekereza ko umunsi umwe uzabona umucyo, ukwiriye kwita umwana wawe Antoinette.
Izina Antoinette ryibutsa ‘Urukundo n’icyubahiro’.Abantu bitwa Antoinette barangwa n’umutima mwiza, imbaraga , kubahwa , kugira amahirwe yo kutabura ibyo bifuza mu gihe babikeneye, kugira imbaraga no gusenga Imana.
Mu rurimi rw’Ikilatini , izina ntoinette ni Antonius.Rikaba ryamamaye rivuye kuwitwaga Marie Antoinette wari umugore w’umwami witwaga King Louis XVI wayoboye u Bufaransa mu gihe cy’impinduramatwara.
Kurundi ruhande, ikinyamakuru Nameberry gisobanura ko izina Antoinette risobanuye ‘Ikintu utabonera agaciro’ [Priceless], muyandi magambo ni ikintu gihenze cyane.