Doris Akananya mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru aherutse kuvuga ko abagabo benshi bamutereta bamukurikiyeho kuryamana nawe cyangwa bakaza kumutereta bitewe nuko Hari abo ba bettinze ko bamutereta mbese kenshi baba bashaka kuza kumukiniraho.
Umukinnyi wa Filime muri Nigeria Doris Akananya yavuze byinshi ku mbogamizi ahura nazo kubwo kuba yarabuze akaguru icyakora akomoza kubyo kuba yarabuze akaguru bimufasha gukorera amafaranga amufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.
Yakomeje avuga ko kubera ababyeyi be bajenjetse mu buto bwe, byatumye atanga igiciro cyo kubura akaguru. Mbese ababyeyi be bajenjetse mu ku muvuza akiri muto bityo bituma birangira akaguru ke bagaciye.
Uyu mugore Doris Akananya Kandi yavuze ko kubera yabuze akaguru ke akaba abaho afite akaguru kamwe, byatumye abura amahirwe yo kubona urukundo nyarwo mbese nta muntu nukuvuga umugabo, ujya uza kumutereta agamije urukundo kuko ngo abenshi bamutereta bashaka kuryamana nawe cyangwa ba bettinze n’abagabo bagenzi babo.
Yatanze urugero ko yigeze guteretana n’umusore maze uwo musore akajya amuca inyuma ndetse akabikorera mu maso ye, rero ibyo byose abifata cyangwa abibona nk’imbogamizi ahura nazo kubwo kuba abayeho afite akaguru kamwe gusa.
Icyakora yakomoje kubyo kuba bimuha amafaranga, yavuze ko kubera ko nta maguru yombi afite, abibyaza umusaruro binyuze mu mashusho yifata bityo abazungu bakayagura bigatuma abona amafaranga amufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.
Source: thetalk.ng