Indirimbo Fout de toi ya Element ikomeje guca uduhigo tutarakorwa n’indi ndirimbo hano mu Rwanda

October 3, 2025
1 min read

Indirimbo Fout de toi yahuriyemo abahanzi Nyarwanda bakunzwe ; Bruce Melodie, Element ndetse na Ross kana ikomeje kuba isereri mu matwi ya bantu benshi  ndetse n’imibare ikomeje kubigaragaza.

 

 

 

Iyi ni imwe mu ndirimbo zakozwe na Producer Element Eleeh usanzwe ari umu producer ndetse ubifatanya no gukora indirimbo ze bwite, ikaba yarakorewe muri studio ya 1:55am.Sibyo gusa kandi iyi ni imwe mu ndirimbo itaravuzweho kimwe hagati y’abahanzi bayirimo aho buri umwe yagaragaye mu itangazamakuru avuga ko indirimbo aari iye (Ross Kana na Element). Twavuga nka Element wagaragaye avuga ko indirimbo ari iye nyuma y’uko mugenzi we Ross kana nawe yagaragaye avuga ko indirimbo ari iye nubwo iri ku mbuga zicuruza imiziki za Element.

 

 

 

N’ubwo bimeze gutyo iyi ndirimbo ntibiyibuza gukundwa cyane hano mu Rwanda ndetse no mu bihugu by’abaturanyi nka Kenya, Uganda, Burundi yewe no muri Africa hose.

 

Mu minsi ishize, iyi ndirimbo iherutse kuza mu ndirimbo 20 zakunzwe cyane ku rubuga rwa Spotify aho iyi ndirimbo Fou de toi nayo yaje ku mwanya wa 12 mu ndirimbo zakunzwe n’abatari bacye ku rubuga rwa Spotify muri Afurika yose. Ibi ni ibintu bidapfa gukorwa kuko iyi niyo ndirimbo ya mbere ibikoze muri muzika Nyarwanda mu gihe gito.

 

Si ibyo gusa kandi kuko kuri ubu iyi ndirimbo Fou de toi imaze kuzuza abarenga Miliyoni  7 kurubuga rwa YouTube bamaze kureba iyi ndirimbo mu gihe gito cyane kuko imaze amezi 3 isohotse. Ibi ni ibintu budasanzwe hano mu Rwanda ko indirimbo yarebwa n’abantu bangana gutyo mu gihe gito cyane.Ross Kana , akomeje gusabwa indi ndirimbo n’abafana be.

 

 

 

 

Source: YouTube, Instagram

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umukobwa w’uburanga Demi Lovato yashimangiye ko iyo ari gukora imibonano mpuzabitsina aribwo atangira kwiyumva nk’udasanzwe

Next Story

Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera! imvune z’abahanzi ziragaragara cyane, muzika Nyarwanda yateye imbere kuburyo ntawe ukimenya ko hanze basohoye indirimbo

Latest from Uncategorized

Go toTop