Umuhanzi Harmonize akomeje gushinjwa kwiba indirimbo y’umuhanzi ukizamuka akayita iye ngo na cyane ko iyi ndirimbo yasohotse muri 2021 mu gihe iya Harmonize na Tundaman yasohotse muri 2022.
Umuhanzi wo mu gihugu cya Kenya witwa Mbekki Mswahili akomeje gushinja Harmonize umwibira indirimbo yitwa “Baddie”.Uyu muhanzi yemeza ko Harmonize na Tundaman bibye indirimbo ye kuva ku njyana yayo, imiririmbire , uburyo ikoze, na korasi yayo.
Yemeje ko agomba kuzategereza aba bahanzi bombi uzagera muri Kenya mbere ngo akazajya kumutegerereza kukibuga cy’indege kugira ngo baganire ku ndirimbo ye n’uburyo bayifashe batabiherewe uburenganzira.
Iyi ndirimbo uyu muhanzi avuga ko yayifatanyije n’uwitwa Ssaru.