Wa musore umaze igihe atwara igare aje kureba Davido ubu yageze i Lagos aho atuye

October 3, 2025
1 min read

Emmanuel Myam akaba umufana ukomeye cyane w’umuhanzi Davido uherutse gukorana igitaramo hano mu Rwanda, ubu uyu musore yageze mu murwa mukuru wa Nigeria Lagos aho uyu muhanzi Davido atuye.

 

 

 

Uyu musore uvuga ko ariwe mufana w’ambere wa Davido amaze kwamamara kubera gukora urugendo runini nigare aje gusura uyu muhanzi Davido.Davido ubusanzwe ni umwe mu bahanzi ba afurika bakunzwe mu rwego mpuzamahanga cyane cyane muri afurika ndetse no hanze hose.

 

 

 

Ubwo uyu musore yabwiraga uyu muhanzi Davido ko aje kumureba, uyu muhanzi Davido yamuciye intege amubwira ko atari mu gihugu mbese ko atazamubona.Ariko uyu musore we ntiyacitse intege ahubwo yamubwiye ko azamutegereza igihe azagarukira akabona kumubona ko we gutegereza ntacyo bimutwaye.

 

 

 

Uyu musore Emmanuel Myam wahawe ikaze ubwo yageraga mu mujyi wa Lagos kuri ubu yageze imbere yinyubako ya Davido aho atuye muri uyu mujyi wa Lagos.Yashimiye Imana yo yamubaye hafi mu rugendo rwe yakoze rwo kuza kureba Davido akaba ageze aho uyu muhanzi atuye amahoro.

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Kicukiro: Umugore umaze imyaka 9 atwite inda yabwiwe n’abaganga ko ari impanga

Next Story

Dore ibyo wamenya ku bakobwa bagira inyinya mu menyo

Latest from Uncategorized

Go toTop