Vanessa Mdee yahishuye ikintu gikomeye yabatuwemo n’umukunzi we Rotimi

05/12/2023 07:02

Umuhanzikazi Vanessa Mdee yahishuye ko amaze imyaka 4 atanywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge kubera umukunzi Rotimi.

Uyu mugore w’abana 2, amaze igihe muri Mexico hamwe n’umukunzi we aho yishimiye ibintu bitandukanye birimo ; koga, gukorerwa masaje , gutembera n’ibindi.

Yemeza ko kugeza ubu amaze imyaka 4 atanywa ibiyobyabwenge kubera umukunzi we.Mu gihe yari amaranye n’umukunzi we.

Yagize ati:” Maze imyaka 4 ntanywa inzoga cyangwa ibindi bisa nazo.Mu byukuri ntewe ishema nanjye ubwanjye
kuko uyu ni umwe mu myanzuro yanshimishije”.

Umukunzi we Rotimi yashyize hanze amashusho yabo bombi bishimanye dore ko bari basohokanye kugira ngo bizihize isabukuru ya Rotimi y’imyaka 35.

 

Vanessa Mdee ati:” Ku muntu mwiza w’Umunyamutima nigeze mbona, umujyanama mwiza, untera imbaraga , unsetsa, unyuza mu bikomeye.Umugabo mwiza nigeze mbona.

“Ndi umunyamugisha kuba nkukunda. Isabukuru nziza y’amavuko mukunzi , Imana ikwiteho iguhe umugisha. Mumfashe twifurize umugabo wanjye isabukuru nziza y’amavuko ye”.

Previous Story

Umugore yajugunye umwana we w’amezi 8 mu nyanja amuziza kuba afite ubumuga bwo kutumva, atabarwa n’abagira neza

Next Story

Bari guhabwa amafaranga ! Hamenyekanye amakuru mashya ku musore n’umukobwa bagaragaye bari guterera akabariro ku muhanda

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop