Umukobwa yasanzwe muri Pisine yapfuye

October 3, 2025
1 min read

Inzego z’umutekano zatoraguye umurambo w’umukobwa witwa Manzi Constance Rida w’imyaka 24 y’amavuko muri pisine iherereye mu karere ka Karongi, akaba yakomokaga mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye. Byabaye kuri uyu wa 6 Kanama 2023 mu gitondo, aho yaguye muri pisine ahazwi nko kwa Gahiga, mu kagali ka Kibuye, mu murenge wa Bwishyura.

 

Nk’uko tubikesha Umuseke, amakuru avuga ko Manzi ari mwene Musemakweli na Mutesi Rachel, batuye mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga. Nyina wa nyakwigendera akimenya iyo nkuru yahise agwa igihumure, akaba arimo kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bikuru bya Kabgayi, aho ari muri ‘Koma’.

 

Amakuru avuga ko Manzi yari ari kumwe n’uwitwa Kabeja Gahinga w’imyaka 19 ndetse na Jesca Ngabo w’imyaka 27. Ubwo bagenzi be bari ku musozi, bagiye kubona babona mugenzi wabo ari mu mazi bagiye kumukuramo basanga yashizemo umwuka.

 

Abatanze amakuru bavuze ko urupfu rwa Manzi rushobora kuba rwakomotse ku kutamenya koga, nubwo iperereza ritarabyemeza. Inzego zitandukanye zirimo polisi na RIB zahageze zitwara umurambo wa nyakwigendera mu bitaro bya Kibuye ngo ukorerwe isuzuma.

Src: Imirsiretv

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Nyamasheke: Umugabo w’imyaka 48 akurikiranyweho gusambanya abana babiri bavukana

Next Story

“Mana ubuzima bwange kuki mpora mbubirira ibyuya kandi nkanga nkaburara!” Amagambo yuzuye amarira ari mu ndirimbo y’Umuhanzi Remedy ateye ishavu!.

Latest from Uncategorized

Go toTop