Musanze: Ikamyo yakoze impanuka ikomeye umushoferi arayirokoka

October 3, 2025
1 min read

Musanze: Ikamyo yakoze impanuka ikomeye umushoferi arayirokoka

Mu Karere ka Musanze ho mu Ntara y’Amajyaruguru habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yaguye mu muhanda rwagati.

 

Uyu mushoferi avuga ko iyi mpanuka yabaye ubwo imodoka yari atwaye yaburaga feri maze nawe arwana nayo ngo ayigarure ihita ihirima.

 

Uyu mushoferi avuga ko ubwo imodoka ya Kamyo yaburaga feri , yakoze iyo bwabaga kugira ngo idahitana ubuzima bwa benshi.

 

Ndayambaje Kalima Augustin Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, avuga ko iyi mpanuka ikimara kubaho habayeho ubutabazi bw’ibanze bwaje bwihuse kugira ngo harengerwe ubuzima bw’umushoferi wari uyitwaye waje no kuvamo ari muzima.

 

Yagize ati:” Iyi mpanuka ikimara kuba , twegereye umushoferi atubwira ko ari imodoka yabuze feri Zari zacitse maze akirwana nayo ihita ihirima munzira ntakibazo na kimwe yagize” (Umuseke).

 

Iyi Kamyo yafunze umuhanda by’igihe gito mbere y’uko yegurwa ngo urujya n’uruza rubashe gukomeza.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umusore n’inkumi bo mu gihugu cy’Ubuhinde bafashwe amashusho na camera ubwo bari mu mabi mu nzu berekaniramo filime

Next Story

Minisitiri w’urubyiruko yagaragaje impamvu atanywa inzoga avuga ko zisuzuguza

Latest from Uncategorized

Go toTop