Imbamutima za Aline Gahongayire nyuma y’uko ahuye na Angeline Ndayishimiye [AMAFOTO]

October 3, 2025
1 min read

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana , Aline Gahongayire ari mu byishimo bikomeye nyuma yo guhura na Angeline Ndayishimiye umugore wa Perezida w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye umaze iminsi i Kigal munama mpuzamahanga yiga k’uruhare rw’Abagore mu Iterambere.

 

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze , Aline Gahongayire yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe na Angeline Ndayishimiye.

Nyuma yo gutangaza aya amafoto, yatangaje ko ari ibihe bidasanzwe kuba yahuye n’uyu Mudamu w’Umukuru w’Igihugu cy’abaturanye cy’u Burundi.Yagize ati:”Ni ibihe bidasanzwe nagiriye munama mpuzamahanga yiga k’uruhare rw’Abagore ku iterambere.Ni icyubahiro guhura na Ndayishimiye Angeline , Umugore wa Perezida w’Igihugu cy’Uburundi.Ni umwe mubafasha abagore kwigira  no kuzana impinduka nziza mu Karere”.

Ati:” Umuryango wanjye n’uwo kwa  Perezida Ndayishimiye  isanzwe igenderana ariko sibyo nshaka gutindaho , ibyo uganiriye n’umukuru iteka biba ibanga rikomeye.Cyakora nkwibiye ibanga , yambwiye ko akunda cyane indirimbo za Prosper Nkomezi”.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umusore n’inkumi bo mu gihugu cy’Ubuhinde bafashwe amashusho na camera ubwo bari mu mabi mu nzu berekaniramo filime

Next Story

Minisitiri w’urubyiruko yagaragaje impamvu atanywa inzoga avuga ko zisuzuguza

Latest from Uncategorized

Go toTop