Ismael Mwanafunzi yakoze ubukwe budasanzwe n’umunyamakuru mugenzi we Mahoro Claudine

October 3, 2025
1 min read

Ismael Mwanafunzi umunyamakuru ukunzwe n’abatari bake muri iki gihe yakoze ubukwe na Mahoro Claudine nawe wahoze ari umunyamakuru.

 

Ni ubukwe bwabaye tariki 1 Nyakanga 2023 bubera mu Karere ka Huye.Ubu bukwe bwabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa bwabereye mu busitani bw’Ingoro ndangamurage ya Huye.

 

Umuhango wo guhana isezerano ryo gushyingirwa wabereye muri Cathédrale ya Butare , mbere y’uko abatumiwe bakirirwa i Huye mungoro Ndangamurage.Mahoro Claudine wasezeranye na Mwanafunzi ni Umunyamakuru ubimazemo igihe dore ko yamenyekanaga ubwo yakoraga kubinyamakuru bitandukanye birimo ; Radio tv 10 , Isango Star n’ibindi.

 

Ismael Mwanafunzi we azwi mu biganiro birimo ibyegeranyo yakoze kuri Radio Isango Star na RBA akoraho kugeza ubu.

IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Afite umubyibuho udasanzwe ! Umukobwa w’ibiro bitagira ingano yagaragaje uko yananutse nyamara bikaba bitagaragira abantu

Next Story

Janelle Monáe yasohoye ibere rye aryereka abafana bari mu gitaramo bose bagwa mu kantu

Latest from Uncategorized

Go toTop