Burya mu buzima nta kintu kiryoha cyane nko gufasha ndetse ugafasha ubukunze ndetse ubishaka. Gusa abantu benshi ntibajya bakora iki gikorwa cyo gufasha ariko burya birakwiye ko abantu bose bakwiye kujya bafatanya uko bashoboye.
Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kuvugishwa n’inkuru y’uyu mugore wagaragaye ari gufasha umugore usanzwe ufite ubumuga bwo mu mutwe ndetse igikorwa yakoze cyakoze ku mitima ya benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga.
Mu mashusho yanyujije ku rubuga rwa TikTok, uyu mugore utabashijwe kumenywa imyirondoro ye yagaragaye ari guhereza ibiryo umugore usanzwe ufite ubumuga bwo mu mutwe, ayo mashusho akomeje gusakara hirya no hino ku mbugankoranyambaga.
Uyu mugore mu mashusho yagaragaye afite akantu karimo ibiryo maze yicaza hasi uyu mugore usanzwe ufite ubumuga bwo mu mutwe maze ava bugufi amuha ibyo kurya, ibintu bikomeje gukora ku mitima ya benshi.
Abantu benshi bakomeje kugaragaza ko bishimiye igikorwa uyu mugore yakoze ndetse bamubwira kuzahorana uwo mutima agira wo gufasha.
Source: thetalk.ng