“Diamond ntwari yanjye ndagukunda cyane pe kandi nzahora nkukunda ” ! Zuchu yivuyemo atomagiza umuhanzi Diamond Platinumz wiyita Simba avuga ko amukunda urudasanzwe

October 3, 2025
1 min read

Umuhanzikazi Zuchu yatomagije Diamond Platinumz mu buryo bwihariye avuga ko amukunda cyane.

Ubwo Zuchu yatangazwaga nka nk’uwatsinze icyiciro yarimo mu bihembo bya Afrimma , agatangazwa nka ‘Best East African Female Artiste’, yagaragaje urukundo afitiye Diamond Platinumz.

Uyu muhanzikazi yatangaje ko ubwo yari Muri Houston akabura ukuba hafi yabaye cyane ndetse ngo akarara ijoro arira wenyine kandi atari iwabo kandi ari n’igitaramo cya mbere yari yitabiriye hanze.

Yemeza ko yaje kwigira inama yo kudakomeza kurira ahubwo agahaguruka agakora cyane kugira ngo asubirane ishema rye.Nk’umwe mu bahanzikazi bakomeye muri Afurika ndetse wanahawe igihembo gikomeye akaza no gushyirwa mu cyiciro kimwe na sebuja yavuze ko akunda, yagaragaje ubudasa.

Mu ijambo rye muri iki gitaramo, yagaragaje urukundo rudasanzwe kuri Diamond Platinumz agaragaza ko ariwe ntwari ye kandi ko amukunda budasanzwe.Yaragize ati:” My hero Diamond Platnumz, I love you, you will always be my hero”. Cyangwa se ngo “Uri intwari Diamond Platinumz, ndagukunda, kandi uzahora iteka uri intwari yanjye”.

Src: Muranganewspaper

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

“Sinkunda ko abagabo b’abandi bandeba kuko nabatwara” ! Umukobwa w’ikizungerezi yatangaje ko ajya agira ubwoba ko umunsi umwe azasohokana n’umugabo w’abandi atabizi kubera ubwiza bwe

Next Story

Umugabo yakorewe ibyamfurambi nyuma yo gufatwa yibye inkoko zirenga 250

Latest from Uncategorized

Go toTop