Advertising

Umugabo yishe umwana we w’imyaka 13 amuhoye ko yamwibye inkoko 2 z’isake

11/28/23 18:1 PM
1 min read

Umugabo witwa Douglas Tundwa w’imyaka 36 y’amavuko yiyiciye umwana we witwa Shadrack Luseno  w’imyaka 13 amuhoye ko yamwibye inkoko.

 

Amakuru avuga ko uyu mugabo wo muri Kenya , yakubise uyu mwana kugeza ashizemo umwuka.

 

Uyu mwana ngo yibye inkoko 2 , arangije ava murugo arahunga amara iminsi 4 atagera murugo iwabo aho yari yibye izo nkoko.

 

Nk’uko byemezwa n’abaturage bo mu gace batuyemo , ngo uyu mwana amaze gukubitwa izi nkoni aho yari atahiye, abaturage barabimenye bamwihutisha kwa muganga gusa ngo kubw’amahirwe make ntabwo yabashije gukira kuko yahise apfa.Yaguye muntoki z’abari bamutwaye kwa muganga bakimara kugerayo.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko yari afite amaraso kumubiri, gusa umubiri we wahise ujyanwa ku Bitaro bya Mukumu kugira ngo hakorwe ibindi bizamini.

Sponsored

Go toTop