Akarere ka Rubavu katangije gahunda ya Rubavu Nziza , igamije kwereka Abanyarwanda n’abandi bashoramari amahirwe ari muri aka Karere binyuze mu Bukerarugendo bwako n’iterambere kamaze kugeraho.Mu gikorwa cyo kumurika ku mugaragaro Rubavu Nziza ni nabwo hasobanuwe icyo buri muturage azakura mu kuyishyigikira.
Ni umuhango wabaye ku munsi wo ku wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2023, ubera kuri SAG BAY.Ni umuhango wari witabiriwe n’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba , ubw’Akarere ka Rubavu mu nzego zitandukanye , abanyamakuru ndetse n’abanyeshuri 2 bo ku Ishuri rya Ecole d’Arts ku Nyundo n’umuyobozi wabo.
Mu ijambo rye, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’Agateganyo Nzabonimpa Deogratias , yatangiye asobanura uko umushinga wa Rubavu Nziza uteye anarekana amahirwe buri muturage uturiye Akarere ka Rubavu azakuramo.Yavuze ko Akarere ka Rubavu , ari akarere keza kandi kuje byinshi bigaragaza ubukerarugendo yitsa ku Kiyaga cya Kivu , Amashyuza avura indwara zitandukanye, Imisozi n’ibindi.
https://www.youtube.com/watch?v=Yl9NcXIiG00
Yagaragaje ko mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa Rubavu Nziza hari abafatanyabikorwa bazakorana nabo kugira ngo babyaze umusaruro byinshi byadindijwe n’ibidakoreshwa uko byagakoreshejwe aho yagarutse ku Nkengero z’Ikiyaga cya Kivu imbere ya Serena Hotel hamaze kubona uzahakorera gusa ngo hasigaye gusinyana nawe amasezerano.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba , Dushimimana Lambert, yavuze ko Intara yose ari nziza kandi ko intego ari ugutuma abantu bose bageze mu Rwanda bayigeramo bakishimira ibyiza birimo.
ESE ABAHANZI N’ABANYEMPANO BARI MURI AKA KARERE BARIRENGAGIJWE ?
Igisubizo cyatanzwe ni “OYA”. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’Agateganyo , yavuze ko buri wese ufite icyo ashoboye , azahabwa umwanya wo kugikora kubufatanye n’abazaba bafite inshingano zo kugira ibyo bashyira mu bikorwa.
Ibi byaje nyuma y’ikibazo cyabajijwe n’umunyamakuru wa Radio Isano ikorera mu karere ka Rubavu wagize ati:”Twagiye tubona abantu bafite impano , ariko hajya gutangwa amasoko ntibitabweho.Ese mu gihe hazaba hashyirwa mu bikorwa #RubavuNziza, abo mwahaye isoko , ntibazizanira ababo , aho gukoresha ababishoboye bahaturiye ?”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yabihuje n’icyo kuba abakora ubuhanzi bakwiriye guhabwa amahirwe,avuga ko “Iki kibazo kibajijwe mbere yo gusinya amasezerano, tuzabyitaho , tumenye neza ko Abanyarwana bagomba kubona amahirwe mu bikorwa byose bikorwa mbere y’uko Abanyamahanga bakora n’ibyo dushoboye.Cyakora ibisaba ubumenyi budasanzwe nibyo bizatuma hiyambazwa n’abanyamahanga”.
Yakomeje avuga ko , abahanzi bazahabwa umwanya kugira ngo babashe kugira uruhare mu kwamamaza ibikorwa byiza biri muri aka Karere.
Muri uyu muhango kandi, hashimiwe Abanyeshuri 2 batsinze amarushanwa yo gukora ‘Ikirango cya Rubavu Nziza’, aribo kwizera Jean de La Croix na mugenzi we Umugwaneza Dauce wiga muri Level V muri ‘Graphic Arts ku Ishuri rya Ecole D’Arts. bagaragaje akanyamuneza bishimira intsinzi bagezeho no kuba igihangano cyabo ari cyo kigiye gukoresha muri uru rugendo rw’ubukerarugendo.
https://www.youtube.com/watch?v=Yl9NcXIiG00