H.E Paul Kagame arimo gutemberezwa ahibasiwe n’ibiza

October 3, 2025
1 min read

Uru ruzinduka rwa Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ruje nyuma y’aho abaturage bishwe abandi bagasenyerwa n’imvura.

Kimwe n’ahandi hagezwe ho n’ibi biza , mu Karere ka Rubavu abaturage bamwe bishwe n’inkangu, imirima iragenda , amazu arasenyuka n’imyaka irangirika.
https://youtu.be/sF8snoqlrzg

Ibi byafashwe nk’ibidasanzwe mu mateka y’u Rwanda dore ko abarenga 130 babuze ubuzima bwabo.

Mu muhango wo gushyinguramo abaguye muri ibyo biza, Minisitiri w’Intebe Edourd Ngirente yatanze ubutumwa bwa Nyakubwa Perezida Paul Kagame, yihanganisha abaturage ndetse avuga ko u Rwanda ruzakora uko rushoboye rugafasha abahuye nabyo.

Perezida aratemberezwa  mu bice bitandukanye byibasiriwe n’inkangu n’imyuzure yaturutse ku mugezi wa Sebeya wabaye intandaro.
https://youtu.be/sF8snoqlrzg

Nyuma yabyo biteganyijwe ko umukuru w’igihugu araganira n’abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza kuri site ya y’agateganyo ya Inyemeramihiho mu Karere ka Rubavu aho bubakiwe amahema.


Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

“Banyita umusinzi bakavuga ko nishwe n’urumogi bikambabaza cyane’ ! Tidjala Kabendera yatangaje uburyo yababaje ababyeyi be akabyarira iwabo

Next Story

Achraf Hakimi wavuzweho ubugambanyi agiye kwamburwa imodoka ye ihenze ihabwe uwahoze ari umugore we Hiba Abouk

Latest from Uncategorized

Go toTop