Byemejwe ko yapfuye hashize iminota 18 arazuka

October 3, 2025
1 min read

Umwana witwa Sofia Lorenzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagarutse mu buzima mu buryo bw’igitangaza nyuma y’aho abaganga bari bamaze gutangaza ko yapfuye ariko nyuma y’iminota 18 bikagaragara ko arimo guhumeka.

Ku wa 22 Gashyantare, uyu mwana w’umukobwa ufite amezi 19 ubwo yarimo akina n’abavandimwe be batanu, yaje kuburirwa irengero maze se witwa Pablo aza gusanga yarohamye muri ‘Jacuzzi’, ubwogero bugezweho, aho yihutiye kumujyana kwa muganga ariko yamugezayo bakamubwira ko yamaze gupfa.

Nyuma y’iminota 18 bimaze gutangazwa ko Sofia yapfuye, umuforomokazi yamubonye ari guhumeka nk’uko 7sur7 yabitangaje.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 19, uyu mwana ni bwo yasezerewe mu Bitaro bya Sacramento biherereye muri Leta ya California ndetse umuryango we ukaba wiringiye ko azakira mu buryo bwuzuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Dore Pozisiyo 5 zoroshye zo gutera akabariro Neza

Next Story

Pasiteri yashatse kurongora umwana na nyina bimuviramo ibyago bikomeye

Latest from Uncategorized

Go toTop