Urukundo ruravuza ubuha ! Diamond Platnumz yatunguye Zuchu aramusohokana – AMAFOTO

26/11/2023 07:38

Abahanga baravuga ngo ‘Nta cyiza nko gukunda , ugakundwa n’uwo wihebeye”.Niba koko ayo magambo ari ukuri , Umuhanzikazi Zuchu ari mu nyungu zikomeye kuko Diamond Platnumz yamutunguye aramusohokana.

 

Diamond Platnumz utajya akunda kumvikana avuga k’urukundo rwe na Zuchu ahubwo akavugisha ibikorwa yamutunguye maze aramusohokana ubundi basangiza abakunzi babo amashusho n’amafoto.

 

Zuchu yagiye yumvikana avuga ko akunda Diamond Platnumz cyane ndetse akabishyira no ku karubanda.Ku munsi wo ku wa Gatandatu n’ubwo Diamond Platnumz yafashe Zuchu aramusohokana [ Night Date ].

 

Nk’uko byumvikana mu mashusho byasaga naho Zuchu yatunguye kuko ngo atari yiteguye ko Simba amusohokana ndetse naho banyuraga hose hakaba hari hatatswe indabo.

 

Mu mashusho Zuchu yagize ati:” This is Nice ” cyangwa se ‘Ibi ni byiza cyane”.

 

Ubwo Zuchu yageraga hejuru aho yari yateguriwe yasanze hatatswe indabo nziza.Yahise yishima cyane ndetse ahita ajya guhobera Diamond Platnumz.

 

Bagiye gusangira barimo gucarangirwa umuziki mwiza muri Saxo , aho uwacurangaga , yibandaga ku ndirimbo z’urukundo.

Zuchu yanyuzwaga ahantu hatatse indabo

Previous Story

Abakundana ! Menya impamvu zishobora gutuma wirinda kujya mu rukundo n’umuntu mutari mu gihugu kimwe

Next Story

Umupasiteri yatangaje ibintu bikomeye ku mugore abyuka nyuma y’umugabo we

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop