advertising

Advertising

Unyempano Obe Chris yahawe amahirwe akomeye mu gitaramo ‘Happy Weekend Holidays’ kizabera ku mucanga hafi yo kumashyuza

4 months ago

Umuhanzi uri kuzamuka neza muri muzika Nyarwanda Obe Chris niwe utahiwe gutaramira kuri El Classico Beach iherereye kuri Brasserie ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Ibi ni ibitaramo bitegurwa n’umwe mu bagabo bamaze kumenyekana kubera umwanya ahereza abahanzi ndetse n’abandi bafite impano , Nshimiyimana Onesphore (Fire West) aho abatumira muri buri mpera z’icyumweru , bagatamira abafana babo.

Mu kiganiro umunsi.com/ wagirange na Obe Chris, yagaragaje ko ari indoto ze kuririmbira kuri El Clssico Beach, avuga ko ariwo mwanya abonye wo kuba yakwiyerekana , akiyereka n’abafana be muri rusange.Uyu musore yagize ati:”Njye mbonye umwanya n’amahirwe byo kuririmbira ahantu aharirimbiye ibyamamare bikomeye muri muzika Nyarwanda, rero nanjye ngiye kuhakorera amateka kandi abafana banjye bazishima kuko indirimbo zanjye zizabanyura ndabizi”.

Kuri El Classico Beach ni hamwe mu hantu abantu bakunda kusohekera bakarya ifi nziza , yokeje neza, ifiriti ndetse n’ibindi byo kunywa by’ubwoko bwose dore ko haturiye uruganda rwa Brasserie.Iki ni kimwe mu bitaramo bitegurwa na Fire West wasobanuye ko kwinjira azaba ari ubuntu.

Uramutse ushaka kugera kuri El Clssico cyangwa kumenya amakuru arambuye kuri iki gitaramo , wakwandikira kuri Watsapp Fire West kuri numero : 0783256132.Iki gitaramo kizaba tariki ya Mbere Mata 2023.

Uretse Obe Chris , muri iki gitaramo hazacuranga aba Djs barimo ; Dj Selekta Dady umaze gufata Akarere ka Rubavu , na Dj Regas 250 ndetse n’ababyinnyi bagezweho.


Author

Ads

ad

Previous Story

Ushyukwa mu gitondo siko buri gihe aba ashaka gukora imibonano mpuzabitsina

Next Story

Rubavu: Byari amarira mu gusezera IP. Niyonsaba Drocella uherutsa gupfa azize impanuka y’ikamyo

Latest from Uncategorized

Ikipe y’Amagaju yirukanye abatoza benshi

Ikipe ya Amagaju FC yafashe icyemezo gikomeye cyo gutandukana n’abatoza bose bayitozaga, nyuma y’igihe kinini bivugwa umusaruro nkene waranzwe n’imikino mibi. Iki cyemezo cyafashwe
Go toTop