Esca Fifi Umunyamakuru wa Radio na TV 10 , anyuze Twitter ye yasabye abakunzi be kumukiza umubare 666 wari kuri Konti ye ya Tik Tok.
Uyu mukobwa wavuzwe mu rukundo na Israel Mbonyi ariko bikaza kugaragara ko byari ifoto gusa , yavuze ibi nyuma y’igihe gito , Israel Mbonyi nawe asabye abakunzi be kumukiza uyu mubare w’abari bamaze kumukuririkira kuri YouTube ye [ Subscribers ].
Uyu mukobwa yagize ati:” Ntakuntu mwajya kuri TikTok mugakanda Follow mukankuraho Ako ka Numero mwo kabyamwe 😢ko njya numva ngo si keza habe na Mba 😂. Muntabare I beg😔”.
Ubwo twamubazaga niba yatewe ubwoba n’uyu mubare , Esca Fifi yagize ati:” Yego”.
Ubwo twasuraga uyu mukobwa kuri Konti ye ya Tik Tok twasanze abantu bamaze kurenga 666, babaye 6.7k.
Ntakuntu mwajya kuri TikTok mugakanda Follow mukankuraho Ako ka Numero mwo kabyamwe 😢ko njya numva ngo si keza habe na Mba 😂
— ESCAFIFI Uwizera (@FifiEsther) November 22, 2023
Muntabare I beg😔 pic.twitter.com/TvRGmM3uYa