Wema Sepetu batengushywe na Diamond Platnumz yavuze ko abagabo bose bacana inyuma

22/11/2023 15:15

Umugore wa Diamond wa Mbere Wema Sepetu yatangaje impamvu abagabo batajya bapfa kwemera gukundana n’umugore umwe ngo banyurwe.

 

Wema Sepetu wamamaye muri Cinema , kuri we ngo yabonye ubuhungiro mu kuba mu gahinda kuko ngo yamaze kumenya ko abagabo bose batajya bishimira kugumana n’umugabo umwe.

 

Wema wabonye umukunzi witwa Whozu bamaranye imyaka 2, yemera ko bigoye ko umugabo arorera guca inyuma uwo bashakanye.

 

Yagize ati:” Erega nta mugabo wemera umugore umwe.Biri muri kamere yabo kutemera kuba umwizerwa k’umugore umwe.Kabone n’ubwo ubu yaba ari kumwe n’umugore umwe, bizanarangira arikumwe n’abagore barenze umwe.Biba bibabaje kwemera uko kuri”.

 

N’ubwo yavuze ko amagambo ye adakwiriye kwitiranwa nuko Whozu arimo kumuca inyuma ariko ngo , nawe ni umugabo byanaba.

 

Wema Sepetu yavuze ko n’ubwo arikumwe na Whozu ngo ntabwo yari yuzura neza kuko ari mu rugamba rwo gushaka umwana.

 

Yagize ati:” Arankunda cyane ndetse nanjye ndamukunda cyane pe gusa hari isezerano ngomba kuzuza kuri we, kumuha umwana, nibiba , nukuri azaba ari byiza ariko ndamukunda cyane byo gupfa”.

 

Wema Sepetu yagize amahirwe yo gutwita ariko ntabwo yigeze abyara mu myaka 20 ishize.

 

Muri 2016 , yatandukanye n’umugabo we
Idris Sultán nyuma yo kutabyara kuko inda y’impanga yari atwite yavuyemo.

 

Muri 2020 , Wema Sepetu yavuze ko impamvu atabyara ashobora kuba ari umuvumo wa Steven Kanumba wamubwiye ko ngo atazigera abyara kubera ko yamukuriyemo inda inshuro 2.

Previous Story

Diamond Platnumz akomeje kwingingirwa kwemera kuba umugabo wa Zuchu agasabwa inkwano

Next Story

Dore ibyo wakora mu gihe ihwa ry’Ifi ryafashwe mu muhugo wawe urimo kurya

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop