Bishobora kuba byarakubayeho ukarya ifi wishimye ariko mu gahe gato wajya kumva ukumva ihwa ririnjiye neza neza rihagamye mu muhogo.Ese muri ibi bihe wakoze iki ? Ese umuvandimwe cyangwa inshuti yawe yakora iki ?. Muri iyi nkuru turagufasha kumenya ubufasha bw’ibanze bw’ibyo wahita ukora.
MU GIHE IBI BIKUBAYEHO NTABWO UKWIRIYE GUHITA UHUNGABANA NGO USE N’UBUZE BYOSE KUKO HARI UUBURYO BWO KWIKURA MURI IKI KIBAZO.
1.Rya umuneke
Ikinyamakuru Healthline kigaragaza ko mu gihe wahuye n’ikibazo ihwa rigafatwa mu muhugo wawe ukwiriye guhita urya umuneke.
Impamvu ni uko uru rubuto , ruroshye kuburyo rushobora kubyutsa umuhogo,rukaba rwamira iryo hwa bityo rikajya munda.
2.Nywa amavuta ya Olive
Umuntu wagize ikibazo cyo kumira ihwa rigafatwa mu muhogo agirwa inama yo kunywa amavuta ya Olive.Bavuga ko unywa aya mavuta mu gihe ihwa ryafashwe mu muhogo , akwiriye gukoresha ikiyiko.
3.Tangira gukorora.
Niba ihwa ryahagamye mu muhogo tangira kwikoroza.Bavuga ko mu gihe iri hwa ridafashemo cyane , ugakorora, rigenda rimanuka gake gake kugeza rigeze aho waryohereje.
4.Ntukanywe amazi.
Ntabwo ari byiza ko unywa amazi mu gihe ihwa ryafashwe mu muhogo kuko ayo mazi , azarimanura mu buryo bubi kuburyo bushobora no kwangiza ijosi.
5.Ntabwo ukwiriye kugira ibindi bintu bikomeye urya.
Nkuko twabibonye kumazi, burya iyo utamiye ibindi biryo bisa n’ibikomeye, bimanura iri gufa mu buryo bubi, bigatuma umuhogo wangirika.