Umuraperi A$AP Rocky wamamaye mu ndirimbo “I Smoked Away My Brain” , yatangaje ko nta mpamvu yo gutekereza ku ndirimbo ashobora gukorana na Rihanna ahishura ko ibyari bikomeye bakoranye ari ukubyarana.
Rihanna na Rocky bafitanye umwana witwa RZA ufite amezi 18 , na Riot w’amezi 3 gusa. Aba bombi , Rihanna na A$AP ngo nta mpamvu yo gutekereza indirimbo nk’uko byemejwe n’uyu mugabo ubwo yaganiraga n’itangazamakuru.
Ubwo yabazwaga niba we n’umugore bashobora kuzisanga mu mushinga w’indirimbo, Rocky yagize ati:” Ese ni iki kindi twakorera hamwe kikaturyohera ?. Njye ntekereza ko twakoze akazi gakomeye , tugafatanya umushinga udasanzwe hanyuma tukabyarana abana.
“Njye ntekereza ko uwo ari wo mushinga wacu udasanzwe kandi ntakiwuruta”.
Rocky yemeje ko kuba bafitanye abana 2 aribyo bintu bikomeye bakoze mu mubano wabo bikaba biruta no kuba bakorana indirimbo
Mu minsi yashize , Rihanna na A$AP Rocky bavuzweho gutandukana kubera uburyo bitwaraga aho buri wese yacaga ukwe, kugeza ubwo bigaragaye ko Rihanna atigeze aherekeza umugabo we mu rubanza.