Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga, ni iyi nkuru yuyu mwana w’umuhungu ukiri muto w’imyaka 18 wateye inda mwarimu w’imyaka 28 we usanzwe amwigisha we n’impanga ye y’umukobwa.
Iyi nkuru ikomeje gusakara cyane ku rubuga rwa Facebook, iyo nkuru ijya kuvugwa bwa mbere yavuzwe na se wuyu mwana w’umuhungu w’imyaka 18, aho uyu mugabo se wuyu muhungu yemeraga ndetse akanavuga ko umuhungu we yateye inda mwarimu we wamwigishaga.
Uyu mugabo yakomeje avuga ko uyu mwarimu w’imyaka 28 yakomeje gukanira avuga ko ashaka gushyingiranwa n’uyu mwana w’umuhungu w’imyaka 18 .Uyu mugabo yanditse ku rubuga rwa Facebook agira ati”Muraho muryango nkeneye inama zanyu, kuko njye byankomereye gufata umwanzuro.
Mfite abana babiri bimpanga, umukobwa n’umuhungu, nashakaga umwarimu wajya ubigisha murugo, kuko ntashakaga umwarimu w’umugabo kugira atabangamira umukobwa wanjye, nahisemo guha akazi umugore w’imyaka 28. Uyu mwarimukazi ni umwarimu mwiza ndetse ni mwiza ku bana banjye, ndetse yatumye abana banjye bakunda gusoma kuri ubu bakaba bari gutsinda amasomo menshi cyane icyongereza ndetse n’igifaransa.
Gusa nyuma y’amezi 8 yigisha abana banjye, uyu mugore Yaraje ambwira ko atwite inda y’amezi 3 avuga ko Ari umuhungu wanjye wayimuteye ndetse n’umuhungu wanjye arabyemera.
Ambwira ko akunda umuhungu wanjye ndetse ko ashaka ko babana.”Ayo niyo magambo uyu mugabo yashyize kuri Facebook, agisha inama, ese wowe wamuha iyihe nama!???
Source: muranganewspaper.co.ke