Mbere yo gusomerwa P Diddy yasabye imbabazi umucamanza mukuru, agaragaza ko yicuza ibyo yakoze kuko ngo byagize ingaruka no kubandi bantu by’umwihariko abo yabikoreye. Soma inkuru irambuye.Yagaragaje ko ashaka kujya kwita ku bana be n’umubyeyi we ugeze muzabukuru.
P Diddy kandi yagaragaje ko akwiriye kubazwa iby’amakosa yakozwe na we kubera ingaruka yagize kubo yayakoreye, aheraho anasaba imbabazi kubo yahungabanije n’uburibwe ayo yaba yarabagizeho.
Kuri uyu wa Kane tariki 02 Ukwakira 2025, P Diddy yanditse urwandiko rurerure rw’impapuro 4 mu gihe ategerejwe gusomerwa kuri uyu wa Kane tariki 03 Ukwakira 2025 ibintu bafashwe nko gushaka kwigura kubushinjacyaha no gusaba imbabazi ngo bazace inkonizamba.
Yatangiye asaba imbabazi, hanyuma agaragaza ko imyaka ibiri amaze muri gereza yamubereye ingume , iramukomerera cyane, agira ati:”Ntawe narenganya ku makosa yanjye, n’ibyo ndi gucamo uretse njye”.
P Diddy avuga ko muri gereza yize amasomo menshi cyane ashingiye kubyo yakoraga, asobanura ko uburibwe n’ububabare byabaye umwarimu we kandi ko kujya hasi kwe, byatewe no kwikunda kwe.
Agaruka ku mashusho yamugaragaje ari guhohotera Cassie, Diddy yavuze ko na byo abyicuza ndetse atazi niba na we kugeza ubu yaha imbabazi umuntu yabona arimo guhohotera umukobwa we.
Yagaragaje ko mu byo yishimira harimo ko ari bwo bwa mbere yamara imyaka 25 adakoresha ibisindisha nyuma y’aho yemerera umucamanza ko yabaniye nabi abana be bityo asaba imbabazi, asaba gutaha kugira ngo azabe umubyeyi mwiza ku bana be kuko ngo bamukeneye.
P Diddy yanongeyeho ko ashaka kwita ku mubyeyi we w’imyaka 84, agaragaza ko aherutse kubagwa mu bwonko.
Yavuze ko muri gereza abayeho nabi kandi ko adashaka gutakaza ubuzima bwe kuko ngo atewe ubwoba nuko afatwa.
Abashinjacyaha basabira P Diddy gufungwa byibura imyaka 11 muri Gereza naho we agasaba igifungo kigufi byibura kitarenze amezi 14.
Yanditse iyo baruwa mu gihe habura amasaha make agakatirwa ku byaha aregwa n’ubushinjacyaha n’abantu batanze ubuhamya bavuga ko yabakomereje mu bihe bitandukanye abafata ku ngufu abanda abakubita.
