OPPO yongeye amasezerano yayo na UEFA Champions League

October 3, 2025
by

Ikigo cy’ikoranabuhanga kizwi ku Isi nka OPPO, cyatangaje ko cyongereye amasezerano y’ubufatanye na UEFA Champions League kugeza mu mwaka w’imikino wa 2025 na 2026.

Ubu bufatanye bwatangijwe mu 2022, kandi mu myaka itatu ishize bwakomeje gukura no gutera imbere, bushyira abafana hafi cyane y’uburyohe n’ibyishimo by’amarushanwa akomeye kurusha andi ku mugabane w’u Burayi.

Hashingiwe kuri uwo musaruro mwiza, OPPO yongeye kugaragaza umuhate wayo wo gukomeza guha imbaraga no guha ibyishimo abafana bari mu bice bitandukanye by Isi.

Irushanwa rya UEFA Champions League rirenga imbibi za siporo isanzwe rifite abakinnyi bagaragaza isura y’ubwitange, guhatana, guhangana n’ibigeragezo, ndetse n’ubudasa bw’imikino ibyo byose bihuye n’ibyo OPPO  igaragaza.

OPPO igira insanganyamatsiko igira iti:“Make Your Moment”. Binjiye muri ubu bufatanye bushya, OPPO igamije kurushaho gukomeza guhuza ubukaka bwa ruhago n’imbaraga z’ikoranabuhanga, mu kwishimira ibitego , ibihe by’ubuhanga budasanzwe, n’ibyishimo by’abafana hirya no hino ku isi.

Saad Boukacem, ushinzwe iyamamazabikorwa rya OPPO mu gihugu cya Maroc, yagize ati:

“Ubufatanye bwacu bushya na UEFA Champions League bwerekana ko bizera OPPO n’ubushobozi bwayo muri siporo mu guhuza no guha ibyishimo abantu. Nk’uko amakipe akomeye n’abafana bayo baharanira kuba indashyikirwa mu kibuga, ni ko natwe dukoresha ubuhanga bwacu mu ikoranabuhanga”.

 

Umwanditsi: IGIRANEZA Olivier 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ciara yigishijwe Ururimi rw’Igiswahili na Diamond Platnumz

Next Story

Marie France Nirere wakoreye The Ben igitaramo gikomeye yongeye kugira icyo amusaba

Latest from Imikino

Go toTop