Umugabo yakubitishije umukobwa we amashanyaranzi kubera ko yanze kujya gusenga!

October 3, 2025
by

Umugabo w’imyaka 63 wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakubitishije umuriro  umukobwa we kugeza amugize intere kubera ko yanze ko bajyana  gusenga .

Mu mujyi wa Miami Gardens, muri Leta ya Florida , umugabo w’imyaka 63 y’amavuko witwa Renel Sanon yitabye urukiko ku  wa Mbere  akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umukobwa we nyuma y’uko yanze kujya mu rusengero ku cyumweru.

Nk’uko byatangajwe na polisi ya Miami-Dade, iri sanganya ryabereye mu rugo rw’uyu muryango, aho asanzwe atuye mu gace ka Miami Gardens.

Nk’uko raporo y’itabwa muri yombi rye ibivuga, Sanon yinjiye mu cyumba cy’umukobwa we, amukuraho amashuka yari yiyoroshe, amukubita igipfunsi mu gituza hanyuma akamukubitisha umugozi w’amashanyarazi.

Ibi byatangajwe n’abashinzwe ubutabazi bo mu kigo Miami-Dade Fire Rescue bageze aho byabereye kugira ngo batange ubufasha bw’ibanze.

Polisi yo yaje isanga umukobwa yahungiye mu busitani bwo mu rugo. Nubwo yanze kugira icyo avuga, abapolisi bafashe amafoto y’ibikomere bye kugira ngo babishyire muri dosiye y’iperereza.

Iyi dosiye yakurikiranwe n’itsinda rishya rishinzwe gukurikirana ubuzima bwo mu mutwe no gufasha abahuye n’ibyago, rizwi nka Mental Health Outreach and Victim Empowerment Squad, ndetse n’intumwa y’Ikigo gishinzwe kurengera abana muri Florida, Florida Department of Children and Families.

Sanon yatawe muri yombi ku cyumweru ahagana saa yine n’igice za mu gitondo , akomeza aho yahise ajyanwa gufungirwa muri Turner Guilford Knight Correctional Center ;aho yagejejwe saa sita na mirongo ine , nk’uko inyandiko z’abashinzwe imfungwa zibigaragaza.

Urukiko rwatangaje ko ashobora gutanga ingwate ya $2,500 kugira ngo arekurwe ariko rumutegeka ko adakwiye kwegera umukobwa we, kugeza urubanza rusubukuwe. Urubanza rwe ruzaburanishwa n’umucamanza Zachary James wo mu rukiko rwa Miami-Dade Circuit Court.

Nubwo bataratangaza byinshi ku byabaye mbere y’uko ibyo bikorwa byo kumukubita bitangira, raporo y’itabwa muri yombi isobanura ko intandaro ari uko umukobwa yangaga kujyana na se mu rusengero. Ntibigeze batangaza imyaka y’uyu mwana.

Abaharanira uburenganzira bw’abana muri iki gihugu bagaragaje impungenge, basaba ko hakongerwa imbaraga mu bikorwa byo kurinda abana no kubarengera, by’umwihariko binyuze mu matsinda nk’iri rya Mental Health Outreach, rifasha abafite ibikomere byo mu mutwe n’abahuye n’ihohoterwa.

Sanon ntiyigeze agira icyo atangaza ku byaha ashinjwa ubwo yitabaga urukiko bwa mbere, ariko biteganyijwe ko azasubira imbere y’ubutabera mu minsi iri imbere mu gihe abashinjacyaha barimo gusesengura dosiye bareba niba hari ibindi byaha byakwiyongeraho.

Ivomo : Menzmag

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ciara yigishijwe Ururimi rw’Igiswahili na Diamond Platnumz

Next Story

Marie France Nirere wakoreye The Ben igitaramo gikomeye yongeye kugira icyo amusaba

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop