Ciara yigishijwe Ururimi rw’Igiswahili na Diamond Platnumz

October 3, 2025
by

Binyuze mu ndirimbo yakoranye na Diamond Platnumz, Ciara yize amwe mu magambo y’Ururimi rw’Igiswahili.

Ni indirimbo bise ‘Low’ yamaze no kujya hanze ku mbuga zitandukanye zigurisha umuziki nk’uko byatangajwe na Diamond Platnumz ubwe anyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye akoresha by’umwihariko Instagram.

Mu mashusho Umunyamerika-kzi Ciara na Diamond Platnumz wo muri Tanzania bashyize hanze, bagaragaye barimo kugaruka ku ndirimbo yabo nshya bise ‘Low’, aho Ciara yashakaga kumenya igisobanuro cy’ijambo ‘Low’ bise iyo ndirimbo Diamond na we akabimusobanurira amubwira ng oni ‘Chini’, undi na we akabisubiramo.

Si ibyo gusa kuko Ciara yabajije Diamond amagambo menshi yo mu Rurimi rw’Igiswahili rukoreshwa muri Tanzania , undi na we akamufasha kumenya igisobanuro cyayo ari nako batebya.

Ntabwo ari Ciara wize gusa kuko na Diamond Platnumz yigishijwe Icyongereza bifatwa nk’urwenya ndetse binerekana aho urwego rw’umuziki wa Afurika rugeze bitandukanye no myaka ya mbere.

Bagaruka kuri iyo ndirimbo Diamond yagize ati:”Hari indirimbo nshya dufitanye igiye kujya hanze vuba. Ntabwo narindi kuyihaga , nayicuranze ibihe byose.Nakoze ibidasanzwe muri iyo ndirimbo”.

Umwe mu bagize icyo avuga kuri ayo mashusho yagize ati:”Ntabwo ibi ari ibyerekeye umuziki ahubwo ni ibyerekeye icyubahiro arimo kwereka Ururimi rwacu (Swahili).

Kubera ayo mashusho, benshi bahise bemeza ko iyo ndirimbo bafitanye izaba iya mbere muri Afurika bigendanye n’uburyo bayivuze n’uko irimo kwamamazwa mbere y’uko igera kuri YouTube aho irebwa na bose.

Amazina yiswe n’ababyeyi be ni Ciara Princess Wilson. Ni umuhanzikazi akaba umwanditsi w’indirimbo n’umubyinnyi ufite unkomoko muri Amerika. Ciara w’imyaka 39 y’amavuko , yafashijwe kumenya impano ye n’uwitwa Jazze Pha muri 2000s, amenyekana cyane binyuze kuri Album ye ya mbere yiswe ‘Goodies’.

Ku rundi ruhande Naseeb Abdul Juma Issack wamenyekanye nka Diamond Platnumz muri muzika, ni umugabo w’imyaka 35 y’amavuko. Ni umuhanzi ushyira imbere ubucuruzi cyane kuko yashinze ibigo bitandukanye bijyanye n’umwaga we nka Wasafi Records Lebal , Wasafi Bet na Wasafi Media irimo Radiyo na Televiziyo.

Ciara n’umugabo we Russel Wilson bashakanye muri 2016

Diamond Platnumz wakoranye indirimbo na Ciara

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Burera: Uruhinja rukivuga rwatoraguwe mu gihuru rwapfuye

Next Story

Umugabo yakubitishije umukobwa we amashanyaranzi kubera ko yanze kujya gusenga!

Latest from Imyidagaduro

Go toTop