advertising

Advertising

Perezida Ndayishimiye yaragaye mu ruhame ahetse umusaraba

3 hours ago

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yagaragaye yitabiriye umuhango w’Inzira y’Umusaraba wabaye ku wa 3 Mata 2026, mu gihe Abakristu bari mu myiteguro yo kwizihiza Pasika. Muri uwo muhango, yagaragaye ahetse umusaraba, ibintu byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa yashyize kuri X, yavuze ko yifatanyije n’umuryango we ndetse n’Abakristu ku Isi yose muri uwo muhango, agaragaza ko ari umwanya wo kuzirikana imibabaro n’urupfu rwa Yezu Kristu, ndetse n’amasomo byo kwihangana n’ibigeragezo.

Nubwo yari agamije ubutumwa bw’iyobokamana, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga banenze uburyo yagaragaye ahetse umusaraba, bavuga ko ari ukwishushanya cyangwa gushaka kwiyegereza rubanda mu buryo budakwiriye.

Hari abandi batamwemeranyijeho, bamwibutsa ibibazo bya politiki n’umutekano bavuga ko bikiriho mu karere, cyane cyane ibijyanye n’imirwano ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abo bagaragaje ko ibikorwa by’iyobokamana bidakwiye gutandukanywa n’ibikorwa bya politiki n’imyitwarire y’abayobozi.

Ku rundi ruhande, hari n’abamushyigikiye, bavuga ko kwitabira umuhango nk’uwo ari uburenganzira bwe nk’umukristu kandi ko bidakwiye kugibwaho impaka nyinshi.

Ibi byose byagaragaje uko ibikorwa by’abayobozi, n’iyo byaba bifite ishingiro ry’iyobokamana, bishobora kwakirwa mu buryo butandukanye bitewe n’imyumvire n’ibitekerezo by’abantu.

Author

Ads

ad

Previous Story

Minisitiri Bizimana yasabye kwitwararika mu ikoreshwa ry’ijambo “gutwika”

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop