advertising

Advertising

Ifoto/ Imvaho Nshya

Rusizi: Yatwikiye mu nzu umugore we bapfa 80,000 Frw

2 hours ago

Umugabo w’imyaka 29 yatawe muri yombi akekwaho gutwika inzu yashakaga gutwikiramo umugore we n’abana babo, nyuma y’amakimbirane bapfuye amafaranga 80,000 Frw.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Cyamura, Akagari ka Mashyuza, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, ku wa 2 Mata 2026.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko uyu mugabo yasabye umugore we kugabana ayo mafaranga, akamwima kuko yashakaga kuyakoresha mu rugo, mu gihe umugabo we yashakaga kuyanywera inzoga.

Mu ijoro, ubwo bari baryamye, uyu mugabo yafashe ikibiriti atwika matora bari baryamyeho, ashaka kubatwikamo bose.

Ku bw’amahirwe, umugore we yahise abyuka bagundagurana, abasha gusohoka mu nzu iri gushya, ajya gutabaza. Abaturanyi bahageze bafasha kuzimya umuriro, ariko icyumba bararamo kirashya kirakongoka, harimo imyenda n’ayo mafaranga yose.

Uwo mugabo yahise afatwa ashyikirizwa Rwanda Investigation Bureau sitasiyo ya Nyakabuye, aho afungiye mu gihe iperereza rikomeje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali, yavuze ko uyu mugabo yari asanzwe azwiho ihohoterwa rikabije rikomoka ku businzi, anasaba imiryango kwirinda amakimbirane ashobora guteza ibyaha nk’ibi.

Ubuyobozi bwagaragaje ko muri uwo murenge hari indi miryango 22 ifite amakimbirane, hakaba hateganyijwe gahunda yo kuyigisha kugira ngo yongere kubana mu mahoro no kwirinda ingaruka z’ubushyamirane.

Author

Ads

ad

Previous Story

Muhanga: Yasize afungiranye abana, bamusanga yapfiriye mu kirombe

Next Story

Paul Kagame yavuze ku gukura ingabo muri Cabo Delgado

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop