Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, mu gihe inkunga itangwa n’European Union ihagaritswe.
Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Burayi butanga inkunga igera kuri miliyoni 20 z’amayero ku mwaka, atari amafaranga ahagije ugereranyije n’ikiguzi u Rwanda rukoresha muri ibyo bikorwa.
Yagaragaje ko u Rwanda rukoresha inshuro enye cyangwa eshanu ayo mafaranga mu gufasha kugarura umutekano, harimo kohereza abasirikare barenga 5000 n’abapolisi.
Yagize ati niba nta bushake bwo gukomeza gutera inkunga ibyo bikorwa, u Rwanda rwiteguye gucyura ingabo zarwo igihe icyo ari cyo cyose.
Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwagize uruhare rukomeye mu kugarura umutekano muri Cabo Delgado kuva mu 2021, harimo no kwirukana umutwe w’iterabwoba wa Ahlu Sunnah wal Jamaah.
Yavuze ko umutekano ufite igiciro, asaba ko ibigo bikomeye bikora mu bijyanye n’ingufu nka TotalEnergies, ExxonMobil na ENI byagira uruhare mu gutera inkunga ibikorwa by’umutekano, kuko ari byo bifite inyungu muri ako karere.
Yanagaragaje ko u Rwanda rudakwiye kwishyura serivisi rutanga, ashimangira ko Guverinoma ya Mozambique ifite inshingano zo kwita ku mutekano w’igihugu cyayo.
Nubwo bimeze bityo, Perezida Kagame yavuze ko nta bibazo bikomeye ingabo z’u Rwanda ziri guhura na byo mu bindi bihugu zirimo nko muri Central African Republic na South Sudan, ariko ko na ho ziteguye gutaha igihe zizaba zitagikenewe.
