advertising

Advertising

Muhanga: Yasize afungiranye abana, bamusanga yapfiriye mu kirombe

3 hours ago

Ugirinka Anne Marie w’imyaka 45 yasanzwe yapfiriye mu kirombe, bikekwa ko yari yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, asize afungiranye abana be bane mu nzu.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Buganda, Akagari ka Mpinga, Umurenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, aho uyu mubyeyi yasize abana be mu nzu nijoro, ajya gushaka imibereho mu bucukuzi buzwi nk’ubunyogosi.

Abaturanyi bumvise abana baririra mu nzu, bahita bagira amakenga bajya kureba basanga bakingiranywe. Bahise bica urugi babafungurira, abana bavuga ko nyina yabasize mu nzu nijoro.

Nyuma yo kubura uwo mubyeyi, abaturage n’inzego z’ibanze batangiye kumushakisha, baza kumusanga yapfiriye mu kirombe cya Kompanyi yitwa Daba Supplies, aho byagaragaye ko yaguye mu mugezi uri muri icyo kirombe, itaka riramugwira agahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Rugendabari, Bizimana Sixbert, yemeje aya makuru anagira inama abaturage yo kwirinda ubucukuzi butemewe, cyane cyane muri ibi bihe by’imvura nyinshi, kuko bushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Nyakwigendera yasize abana bane barimo umuto ufite imyaka ine, aho ubuyobozi bwatangaje ko buri gushaka uburyo bafashwamo, harimo no kwegera umwana mukuru w’umuryango kugira ngo afatanye n’inzego z’ibanze kubitaho.

Iki kibazo cy’ubucukuzi butemewe gikomeje guteza impanuka mu Karere ka Muhanga, aho mu minsi ishize abantu batanu barimo n’umwana w’imyaka 13 bahasize ubuzima, mu gihe abarenga 50 bamaze gufatirwa muri ibyo bikorwa.

Ubuyobozi bukomeje gusaba abaturage kwirinda ubu bucukuzi no gushyira imbere kurengera ubuzima bwabo.

Author

Ads

ad

Previous Story

Myanmar: Gen Min Aung Hlaing yabaye Perezida

Next Story

Rusizi: Yatwikiye mu nzu umugore we bapfa 80,000 Frw

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop