advertising

Advertising

Kampala: Abana bane biciwe mu ishuri batewe ibyuma

by April 2, 2026
3 hours ago

Polisi ya Uganda yatangaje ko umugabo w’imyaka 34 yishe abana bane abateye ibyuma mu ishuri ry’inshuke rya Ggaba Early Childhood Development Program riherereye i Makindye mu murwa mukuru Kampala.

Nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi muri Kampala, Rachael Kawala, abo bana bishwe barimo umukobwa umwe n’abahungu batatu, mu gihe ukekwaho icyaha yahise afatwa, iperereza rikaba rikomeje ku mpamvu zabimuteye.

Amakuru atangwa n’ababonye ibyabaye avuga ko uwo mugabo yiyoberanyije nk’umubyeyi, abanza kwinjira mu biro by’ubuyobozi bw’ishuri, nyuma akinjira mu ishuri aho yatangiye gutera abana ibyuma.

Uyu mugizi wa nabi yaje guhagarikwa n’umurinzi w’urusengero ruri hafi y’ishuri, mbere y’uko imbaga y’abantu ihagera ishaka kwihorera.

Amashusho yanyujijwe kuri NTV Uganda yagaragaje ababyeyi bari mu gahinda kenshi, mu gihe Polisi yarashe mu kirere kugira ngo itatanye imbaga y’abantu yari yakusanyije hafi y’aho byabereye.

Author

Ads

ad

Previous Story

Alex Dusabe n’umugore we berekeje mu Bubiligi

Latest from Hanze

Go toTop