advertising

Advertising

Trump yikomye ibihugu bitamushyigikiye mu ntambara na Iran

3 hours ago

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanenze ibihugu byanze kumufasha mu guhangana na Iran, avuga ko biri guhura n’ingaruka zirimo izamuka ry’ibiciro bya lisansi.

Ibi yabivuze mu gihe intambara ya Iran na Israel ku bufatanye na Amerika yakomeje gukaza umurego, igateza ihungabana ku isoko rya peteroli ku Isi.

Mu ntangiriro z’iyi ntambara, Iran yafunze umuhora wa Strait of Hormuz, unyuzwamo hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi, bigira ingaruka ku bihugu byinshi.

Amerika yagerageje kotsa igitutu Iran ngo iwufungure ariko ntibyashobotse. Israel na yo yagerageje ibitero ku ngabo zo mu mazi za Iran ariko ntibyahagaritse ibikorwa byayo.

Iran yatangaje ko amato y’ibihugu biyishyigikiye azakomeza gutambuka, mu gihe ay’ibihugu bifitanye umubano na Amerika azakomeza guhura n’ibibazo.

Ibi byatumye igiciro cya peteroli kizamuka cyane, aho kavuye ku madolari ari hagati ya 70 na 73 kagera hagati ya 107 na 117.

Trump yavuze ko ibihugu byanze kumufasha bikwiye kwishakira ibisubizo ubwabyo, anavuga ko Amerika itazongera kubifasha.

Yanagaragaje ko Iran yamaze gucika intege ku rugero runini bitewe n’ibitero yakorewe.

Mu gihe cy’iyi ntambara, Iran yakomeje kurasa ku mato atwara peteroli ifata nk’ay’ibihugu by’inshuti za Amerika na Israel, harimo n’ubwato bwa Kuwait bwari hafi ya Dubai.

Iyi ntambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, imaze guhitana abantu benshi mu bihugu bitandukanye birimo Iran, Liban na Israel.

Author

Ads

ad

Previous Story

Inkongi yibasiye ububiko bw’intwaro i Bujumbura mu Burundi

Next Story

Nyuma y’imyaka 52, DRC yongeye kubona itike y’Igikombe cy’Isi

Latest from Izindi nkuru

Go toTop